00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyafurika Krist Coventry yatorewe kuyobora Komite Olempike Mpuzamahanga

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 March 2025 saa 09:10
Yasuwe :

Umunya-Zimbabwe Kirsty Coventry yatorewe kuba Perezida wa Komite Olempike Mpuzamahanga, ahigitse abandi bakandida batandatu bari bahanganye, yandika amateka yo kuba umugore wa mbere ugiye kuri uwo mwanya.

Kuri uyu wa Kane ni bwo i Costa Navarino mu Bugereki habereye amatora ya Komite Olempike Mpuzamahanga, mu nama yayo ya 144.

Kirsty Coventry w’imyaka 41, ni we watowe nka Perezida mushya aho yasimbuye Umudage Thomas Bach wari umaze imyaka 12 kuri uyu mwanya.

Coventry yatwaye imidali irindwi mu munani Zimbabwe yabonye mu Mikino Olempike yitabiriye inshuro eshanu mu mukino wo Koga, ndetse asanzwe ari Minisitiri wa Siporo mu gihugu cye kuva mu 2018.

Nyuma yo kugira amajwi 49 kuri 97, yabaye Umunyafurika ndetse n’umugore wa mbere watorewe kuyobora Komite Olempike Mpuzamahanga imaze kugira abayobozi 10.

Coventry yahigitse abandi bakandida batandatu bari bahanganye ari bo Juan Antonio Samaranch wagizwe amajwi 28, Sebastian Coe wagize amajwi umunani, David Lappartient na Morinari Watanabe bagize amajwi ane mu gihe Prince Feisal Al Hussein na Johan Eliasch bagize amajwi abiri.

Mbere ya Coventry, abayoboye Komite Olempike Mpuzamahanga bose ni abagabo, aho umunani bari Abanya-Burayi naho umwe akaba ari we ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Krist Coventry yatorewe kuba Perezida wa Komite Olempike Mpuzamahanga
Coventry yasimbuye Umudage Thomas Bach wari umaze imyaka 12 kuri uyu mwanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .