Hari mu 2015, ubwo Ikipe ya Rayon Sports yahuraga n’ibibazo iri mu Misiri, aho yari yagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Orange CAF Confederation Cup, itegereje guhura na Zamalek.
Icyo gihe abakinnyi ba Rayon Sports bahatiwe kurara muri hoteli irengeje ubushobozi bari bafite, na bo banga kuyiraramo ahubwo bahitamo kurara ku marembo ya hoteli aho bari gucumbika kugeza babonye uko berekeza aho bari kuzakinira.
Karenzi wari kumwe n’ikipe, yatangaje iyi nkuru ariko ntibyashimisha benshi nk’uko yabitangarije mu kiganiro yagiranye na IGIHE.
Ati “Njya nkunda kuyivuga inkuru ya Rayon Sports, ni ubumenyi bushya nungutse kuko ari hanze y’igihugu umenya ari cyo cyayiremereje. Ntabwo abantu bumvaga ko umuntu uri kumwe n’ikipe mu gihugu runaka ashobora kuvuga ibiri kuhabera akabivuga uko biri.”
“Nubwo inkuru yari iherekejwe n’amafoto ifite ibimenyetso ariko hari abibaza impamvu wabivuze. Umuyobozi wari uwa FERWAFA ajya kuri Televiziyo y’Igihugu avuga ko ndi umuntu n’ubundi usenya, batazi uko nagiye. Biba ibintu binini cyane kuko byahuriranye n’urugendo rw’Umukuru w’Igihugu mu Misiri.”
Karenzi yakomeje avuga ko nyuma y’ibyo byose byabaye, atigeze ahabwa agahenge n’abatarabyishimiye.
Ati “Bibazaga ukuntu bari busobanure ibintu Umukuru w’Igihugu naramuka abimenye, byarakomeye ariko babikora bashaka n’amafaranga ngo ikibazo gikemuke.”
“Nageze ku Kibuga [mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali], hari abafana bateguye rwose ngo bari bukubite Karenzi. Sabiti [Eddy], inshuti yanjye yarabiteguye nyura izindi nzira. Yari mu Rwanda areba ibiri kuba, imodoka imfata mu yindi nzira, ntawamenye aho nanyuze.”
Muri iki kiganiro, Sam Karenzi, kandi yatangaje ko byinshi yanyuzemo mu mwuga w’itangazamakuru ari byo byatumye yumva ko ashobora no gushinga radiyo ye.
Uyu mugabo yamaze gushinga radiyo ye ya ‘SK Fm’, biteganyijwe ko izatangira gukora mu cyumweru gitaha, ikavugira ku mirongo ibiri ya 93,9 ndetse na 92,6.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!