Ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025, habayeho igikorwa cyo kwibuka aba-sportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hatangwa ubuhamya butandukanye ku bari bariho icyo gihe.
Murangwa Eugène Eric wakiniraga Rayon Sports mu 1994, yavuze ko umupira w’amaguru wananiye abanyapolitiki bashakaga kuyinjizamo amacakubiri.
Ati “Mu gihe cy’amashyaka menshi mu Rwanda, byaragaragaraga ko hari ibyo leta yarimo itegura kuko icyo gihe amakipe yose yinjiwemo n’abantu bagize ingaruka mu makipe ariko siporo ikomeza kwihagararaho.”
“Amakipe menshi yanze kuva ku izima nubwo yanyeganyezwaga. Etincelles ni imwe mu yashegeshwe n’abafite imyumvire y’abafite politiki y’ivangura bitewe kuko hari igihe abakinnyi bazaga mu kibuga bambaye imyenda y’amashyaka.”
Murangwa yasobanuye ko amacakubiri yari amaze kubibwa mu bakinnyi n’abafana b’umupira w’amaguru ari yo yateje imvururu mu mukino wa Rayon Sports na Etincelles mu 1993.
Ati “Mu 1993, twakinnye na yo Etincelles i Kigali. Ndabyibuka twahawe penaliti ariko ntitwayumvikanaho hatangira imvururu, abakinnyi bose banga gukina basohoka mu kibuga.”
“Rudasingwa Longin wari umutoza wa Etincelles yasabye abakinnyi be kugaruka mu kibuga, ariko Interahamwe bitaga Katumbi iramanuka iva mu bafana iraza imukubita urushyi aramubwira ati ‘Wa mbwa we y’Umututsi iri kuduteza bene wanyu?”
Guhera ako kanya imvururu zahise zikara cyane ndetse na Murangwa atangira kwibasirwa na bagenzi be kuko na we yari ashyigikiye ko umukino ukomeza.
Umugoroba wo kwibuka wateguwe n’Abanyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda bahuriye mu muryango FAPA, witabirwa n’abana bakina umupira w’amaguru mu marerero atandukanye ndetse n’abayobozi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Hateganyijwe n’ibindi bikorwa bizamara icyumweru birimo amarushanwa y’abato n’abakuru mu rwego rwo gukomeza kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.
























Amafoto: Yassip Esther
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!