00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi Rudasingwa Longin akubitwa urushyi azizwa ko ari Umututsi (Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 27 April 2025 saa 09:35
Yasuwe :

Umupira w’amaguru ni rumwe mu rwego rwakoreshejwe mu kubiba amacakubiri mu Banyarwanda, yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025, habayeho igikorwa cyo kwibuka aba-sportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hatangwa ubuhamya butandukanye ku bari bariho icyo gihe.

Murangwa Eugène Eric wakiniraga Rayon Sports mu 1994, yavuze ko umupira w’amaguru wananiye abanyapolitiki bashakaga kuyinjizamo amacakubiri.

Ati “Mu gihe cy’amashyaka menshi mu Rwanda, byaragaragaraga ko hari ibyo leta yarimo itegura kuko icyo gihe amakipe yose yinjiwemo n’abantu bagize ingaruka mu makipe ariko siporo ikomeza kwihagararaho.”

“Amakipe menshi yanze kuva ku izima nubwo yanyeganyezwaga. Etincelles ni imwe mu yashegeshwe n’abafite imyumvire y’abafite politiki y’ivangura bitewe kuko hari igihe abakinnyi bazaga mu kibuga bambaye imyenda y’amashyaka.”

Murangwa yasobanuye ko amacakubiri yari amaze kubibwa mu bakinnyi n’abafana b’umupira w’amaguru ari yo yateje imvururu mu mukino wa Rayon Sports na Etincelles mu 1993.

Ati “Mu 1993, twakinnye na yo Etincelles i Kigali. Ndabyibuka twahawe penaliti ariko ntitwayumvikanaho hatangira imvururu, abakinnyi bose banga gukina basohoka mu kibuga.”

“Rudasingwa Longin wari umutoza wa Etincelles yasabye abakinnyi be kugaruka mu kibuga, ariko Interahamwe bitaga Katumbi iramanuka iva mu bafana iraza imukubita urushyi aramubwira ati ‘Wa mbwa we y’Umututsi iri kuduteza bene wanyu?”

Guhera ako kanya imvururu zahise zikara cyane ndetse na Murangwa atangira kwibasirwa na bagenzi be kuko na we yari ashyigikiye ko umukino ukomeza.

Umugoroba wo kwibuka wateguwe n’Abanyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda bahuriye mu muryango FAPA, witabirwa n’abana bakina umupira w’amaguru mu marerero atandukanye ndetse n’abayobozi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Hateganyijwe n’ibindi bikorwa bizamara icyumweru birimo amarushanwa y’abato n’abakuru mu rwego rwo gukomeza kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

Aba-Sportifs babarizwa no mu muziki na bo bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka
Abana bo mu Irerero rya Bayern Munich na bo bajyanwe gusura Urwibutse rwa Jenoside rwa Kigali
Abana basobanurirwa amateka mu buryo babasha kuyumva
Kwigisha abana amateka y'igihugu ni imwe mu nkingi z'iterambere
Abana bitwaje ibyapa bitanga ubutumwa bw'ihumure
Abenshi bari mu mupira w'amaguru mu Rwanda bihurije hamwe bajya kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Abatoza ba Bayern Munich Academy Rwanda bari gusobanurirwa amwe mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abatoza barera abana mu Irerero rya Bayern Munich mu Rwanda
Ni igikorwa cyitabiriw n'abakuru n'abato
Abana bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abana ba Nunga Football Academy biteguye gushyira indabo ku mva
Hashyizweho indabo ku mva nk'ikimenyetso cyo gusubiza icyubahiro Abatutsi bishwe mu 1994
Abana bari gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y'Abatutsi bakuwe mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali
Umulisa Joselyne yatanze ubuhamya bwe agaragaza ko kurokoka kwe kwamuhishuriye ko agomba kubera abandi uw'umumaro
Abumvise ubuhamya bwa Umulisa bababajwe n'inzira igoye yanyuzemo
Umunyamakuru Rigoga Ruth ni we wayoboye umuhango
Umulisa Joselyne yagaragaje ko ageze ku bana 1500 yigisha Tennis
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yitabiriye uyu muhango wo kwibuka abakanyujijeho mu mupira w'amaguru w'u Rwanda
Umunyamakuru Romario Abdul-Jabbar yayoboye ikiganiro ku mateka y'u Rwanda
Murangwa Eric Eugène yavuze umunsi Rudasingwa Longin akubitwa urushyi azizwa ko ari Umututsi
Perezida wa FERWAFA yasabye abato kwigira ku iterambere ry'abategura ibikorwa by'amahoro nk'ibi
Abana bo mu marerero atandukanye mu Mujyi wa Kigali yitabiriye iki gikorwa
Bamwe mu bakinnyi bamaze kumenyekana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Amafoto: Yassip Esther


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .