Hashize imyaka myinshi hakinwa imikino itandukanye, nk’urugero umukino wo gusiganwa ku maguru ukaba wo waratangiye mu mwaka wa 776 mbere y’ivuka rya Yesu.
Uko imyaka yagiye ishira indi igataha, imikino yarenze ku kuyikina, ahubwo iba umwuga kuri bamwe kugeza ubwo umukinnyi yemera gusiga umuryango we akajya gushaka amaramuko kure aho bigoye kubona umuryango we.
Hari kandi abatandukanye n’imiryango yabo kubera kutumvikana ku myanzuro imwe n’imwe ituruka ku rukundo rw’akadasohoka bamwe baba bafitiye siporo.
Uyu munsi tugiye kurebera hamwe impamvu yatumye havuka urwango rukabije rw’abavandimwe babiri bakomoka mu Budage, ariko rukaza kubahira kuko bavuyemo abaherwe bakomeye cyane muri siporo.
Aba ni Adolf Dassler na Rudolf Dassler, bashinze inganda zikomeye cyane ku Isi mu gutunganya imyambaro ndetse n’ibikoresho bya siporo, haba ku bakinnyi ndetse n’amakipe.
Tariki ya 29 Mata mu 1898, ni bwo Christoph Dassler na Pauline Dassler bibarutse Rudolf, akurikirwa na Adolf wavutse nyuma y’imyaka ibiri, tariki ya 3 Ugushyingo mu 1900.
Nubwo aba bombi bavutse mu nda imwe, imikurire yabo yatumye basaba ko n’imva bazashyingurwamo zizaba ziri ahantu hatandukanye kandi kure bishoboka.
Gusa bose bamaze gupfa si ko byagenze kuko bashyinguwe mu irimbi rimwe ry’aho bavuka rya Herzogenaurach, ari na ho imiryango yabo yose yagiye ishyingurwa.
Nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi, Adolf Dassler, wari muto ni we watangiye gukora inkweto za siporo akorera mu gikoni cy’iwabo, cyane ko kari akazi yareberaga kuri Se wakoraga mu ruganda rw’inkweto.
Mu 1924, Rudolf wari mukuru abonye ko murumuna we ashobora kuba yaranambye ku gukora inkweto kandi byinjiza, yaramwegereye bakora uruganda rwabo ruciriritse barwita Gebrüder Dassler Schuhfabrik cyangwa se [Dassler Brothers Shoe Factory], ari na bwo Se yatangiye kubashyigikira ko kubigisha.
Bitewe n’ikibazo cy’ubukungu cyibasiye u Budage nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi, bagowe no kujya babona ibikoresho byo kwifashisha kugira ngo batere imbere byihuse.
Icyo gihe bifashishaga ibice by’imyambaro y’abasirikare, ingofero zabo, ibikapu ndetse n’amacupa batwaragamo amazi, cyangwa bimwe mu bisigazwa by’imitaka y’abasirikare.
Intambara y’Isi ya Kabiri ni yo yabaye intandaro y’ibibazo byose, kuko buri wese ubwo yageragezaga gukiza ubuzima bwe n’ubw’umuryango we, haje kuvukamo amakimbirane.
Bivugwa ko aba bombi bapfuye amagambo yavuzwe na Adolf. Ubwo iyi miryango yari mu nzu imwe, buri wese yafashe umuryango we arawuhungisha, kugira ngo ibisasu byarimo biraswa bitabageraho.
Adolf yihishanywe n’umuryango we yumvise igisasu kirashwe n’indege agira ati “Bya binyendaro bw’umwanda biracyahari.” Rudolf wari hirya ye ari kumwe n’umuryango we yagize ngo ni we avuze, kandi yashakaga kuvuga abarashe. Amakimbirane ahera ubwo.
Iyo yabaye intangiriro y’inganda ebyiri zigihanganye na n’ubu ari zo Puma na Adidas, zibanze cyane ku bikoresho bya siporo birimo imyambaro, inkweto, imipira n’ibindi bitandukanye.
Igitekerezo cyo gukora ibya siporo cyaturutse kuri Adolf kuko yumvaga ko igihe kizagera akaba umukinnyi. Ibi ni byo byatumye abona ko inkweto y’umukinnyi igomba kuba itandukanye n’isanzwe. Yari azi neza ko inkweto nziza zishobora guhindura imikinire y’umukinnyi.
Adolf wari umenyerewe ku gatazirano ka ‘Adi’ yashinze ’Adidas’, Rudolf atangira gutunganya Puma. Iminsi yose yakurikiyeho banganye urunuka kugeza ubwo n’imiryango yabakomotseho itigeze ihuza.
Si ibyo gusa ahubwo n’Igihugu cy’u Budage cyacitsemo ibice, kugeza aho umuntu ushyigikiye Puma adashobora gutunga umwambaro wa Adidas mu nzu iwe.
Kuba kandi hagati y’aho inganda zombi zari zubatse haranyuragamo umugezi, byatumaga uri ku ruhande rwo hakurya adashobora kujya ku rundi yambaye inkweto cyangwa umwambaro w’uruganda rwa mukeba.
Bivugwa ko kandi hari intambara nyinshi zagiye ziba mu baturage ziturutse ku kutumvikana kw’aba bombi.
Aba bavandimwe barinze bapfa batongeye kugirana umubano, ndetse bo ubwabo basize bivugiye ko no kubashyingura bakwiriye kuba bategeranye habe na gato.
Nubwo batigeze biyunga, ariko ababakomotseho bagerageje uko bashoboye ngo bongere bihuze, dore ko umwuzukuru wa Rudolf ari we Frank Dassler, yakuze akunda Puma ya Se, gusa ubu ni we ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko muri Adidas.
Nubwo nta gihamya ifatika ihari, Adolf na Rudolf bashobora kuba barigeze kujya bahura mu buryo bw’ibanga mu myaka ya 1970, ariko bakirinda cyane ko byajya hanze kugira ngo bidahungabanya ishoramari ryabo.






Video: Niyonkuru Olivier
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!