Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, ni bwo Komisiyo y’Amategeko n’Imyitwarire ishinzwe gutegura amatora muri Komite Olempike y’u Rwanda, yatangaje abakandida ba nyuma bemerewe kwiyamamaza mu matora azaba ku wa Gatandatu.
Umulinga wabaye umukinnyi wa Volleyball, yiyamarije gukomeza kuyobora uru rwego yari asanzwe abereye Perezida w’Agateganyo kuva muri Mutarama 2023 ubwo yasimburaga Uwayo Théogène weguye.
Ni mu gihe hagati ya 2021 na 2022, yari Visi Perezida wa Mbere wa Komite Olempike y’u Rwanda, umwanya kuri iyi nshuro wiyamamajeho Gakwaya Christian wari Umubitsi Mukuru ndetse akaba asanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka na Moto (RAC).
Umutoni Salama wabaye umukinnyi wa Basketball, yongeye kwiyamamariza kuba Visi Perezida wa Kabiri naho Kajangwe Joseph wayoboye Komisiyo y’Ubujurira muri FERWAFA, yongera kwiyamamaza umwanya w’Umunyamabanga Mukuru yari asanzweho.
Ganza Kevin wo mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Badminton, yiyamamarije kuba Umubitsi Mukuru mu gihe abajyanama babiri bazemezwa ari Butoyi Jean wo muri AJSPOR y’Abanyamakuru ba Siporo, wari usanzwe kuri uwo mwanya, na Ruyonza Arlette usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY.
Abagenzuzi b’Imari batatu biyamamaje kandi bose bazatorwa ni Mbaraga Alexis uyobora Ishyirahamwe rya Triathlon, Dusingizimana Thierry wo muri Rugby na Bugingo Elvis usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAKA.
Abakandida batatu biyamamarije kujya mu rwego rwo gukemura amakimbirane kandi bakaba bagomba gutorwa bose ni Rwabuhihi Innocent wo muri ARPST, wari usanzwemo, Kagarama Clémentine wo muri FRSS (Sport Scolaire), na we wari usanzwemo ndetse na Nkurunziza Jean Pierre wo muri Federasiyo ya Skating.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!