Cheptegei w’imyaka 33, ari mu bakinnyi bahagarariye Uganda mu Mikino Olempike iheruka kubera i Paris aho yabaye uwa 44 muri Marathon.
Polisi yavuze ko yasagariwe asanzwe iwe mu rugo muri Kenya, aho amaze iminsi yitoreza, ndetse 75% by’umubiri we warahiye.
Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Endebess, Jeremiah ole Kosiom, yatangaje ko n’uwatwitse Cheptegei ku Cyumweru, na we yakomerekejwe n’umuriro ndetse kuri ubu bombi bari kuvurirwa mu Bitaro bya Moi biri i Eldoret.
Ati “Bombi bumvikanye batongana hanze y’inzu. Muri uko guterana amagambo, umusore yagaragaye asuka ibintu ku mugore mbere yo kumutwika.”
Amakuru avuga ko Cheptegei yaguze ubutaka mu gace ka Trans Nzoia, akahubaka inzu kugira ngo abe hafi y’aho abakinnyi benshi bitoreza muri Kenya.
Raporo yakozwe n’umuyobozi muri ako gace, ivuga ko aba babiri bapfaga ubutaka. Ni mu gihe polisi yatangaje ko iperereza rikomeje.
Ubugizi bwa nabi bwibasira abasiganwa ku maguru bumaze gufata indi ntera muri Kenya aho benshi muri bo bahasiga ubuzima.
Muri Mata 2022, Damaris Mutua na we wasiganwaga ku maguru, yasanzwe mu nzu yahotowe, hari umusego mu maso ye mu gace ka Iten.
Mu 2021 kandi Agnes Tirop wasiganwaga intera ndende, yishwe atewe ibyuma muri uyu mujyi.
Si abagore gusa kuko n’Umunya-Uganda Benjamin Kiplagat yishwe atewe ibyuma mu Mujyi wa Eldoret mu Ukuboza 2023.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!