Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare 2025, ni bwo ku bibuga bya IPRC Kigali hakomeje kubera imikino riri guhuriza hamwe abakinnyi b’ibihangange muri Tennis bashaka amanota yo kuzakina ‘ATP Tour’ n’andi akomeye.
Uyu munsi wasize Umutaliyani Marco Cecchinato yatsinze amaseti abiri Umunya-Espagne, Carlos Taberner, wari ku mwanya wa kabiri mu bahabwa amahirwe yo kuba baryegukana.
Abandi bakinnyi babonye itike yo gukomeza muri ¼ barimo Abafaransa, Valentin Royer na Mathys Erhard, Abanya-Autriche Lukas Neumayer na Maximilian Neuchrist, Umunya-Romania Filip Cristian Jianu, Umuholandi Max Houkes.
Umukino wari kuba uwa nyuma mu yo gushaka itike yo kujya muri ¼, wahuje Andrej Martin na Alex Marti Pujolras, ariko wahuye n’ikibazo cy’ikirere cyarimo imiyaga myinshi, usubikwa abakinnyi bombi banganya iseti 1-1.
Uyu mukino ni wo uzaherwaho ku munsi wa kane w’iri rushanwa, ukurikirwa n’iya ¼ izaba kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare 2025.














TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!