00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukino wa Mike Tyson warebwe n’abarenga miliyoni 65 kuri Netflix; Beyonce ashobora kurenzaho kuri Noheli

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 18 November 2024 saa 11:16
Yasuwe :

Umurwano w’amateka wabereye mu Mujyi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ugahuza Jake Paul na Mike Tyson, warebwe n’abarenga miliyoni 65 imbonankubone ku rubuga rwa Netflix.

Ni ubwa mbere Netflix yari yerekanye umukino w’Iteramakofe, aho abasanzwe bayikoresha bari basabwe kugura ifatabuguzi ry’ukwezi rihera ku 6,99$ [hafi ibihumbi 10 Frw].

Aba bantu barebeye uyu murwano kuri Netflix, bari bari mu ngo miliyoni 60 hirya no hino ku Isi.

Uyu mukino wasize Akanama Nkemurampaka kemeje mu buryo budasubirwaho ko Jake Paul ari we uwegukanye nyuma ya ’round’ umunani yakinnye na Mike Tyson.

Aba bantu barebye uyu mukino bikubye inshuro zirenga ebyiri abarebye umukino wa NFL, Netflix yerekanye kuri Noheli mu 2023. Uru rubuga ni rwo rwerekana imikino ibiri y’iyi shampiyona ikinwa ku munsi wizihirizwaho ivuka rya Yesu/Yezu.

Biteganyijwe ko izerekanwa muri uyu mwaka, umwe muri yo ushobora kurebwa cyane kuruta uko uyu w’iteramakofi warebwe kuko Beyoncé azataramira abazaba bari kuri stade.

Ku wa 17 Ugushyingo uyu mwaka, ni bwo Netflix yatangaje ko Beyoncé azataramira abazaba bari kureba umukino wa NFL ku wa 25 Ukuboza 2024, aho uzaba utambuka imbonankubone kuri uru rubuga.

Uyu mukino uzaba uri guhuza Houston Texans na Baltimore Ravens kuri Stade ya NRG Stadium Saa 23:30 ku masaha y’i kigali.

Uzabanzirizwa n’uzahuza Kansas City Chiefs na Pittsburgh Steelers, uzaba Saa 20:00 ku masaha y’i Kigali.

Mu mukino Beyoncé azaririmbamo ni ho ha mbere azaririmbira imbonankubone indirimbo ziri kuri album ye ‘Cowboy Carter’ aheruka gushyira hanze muri uyu mwaka, ikanatuma yandika amateka muri Grammys.

Nubwo amakuru y’ingenzi kuri uyu munsi ataramenyekana yose, biteganyijwe ko Beyoncé azataranama na bamwe mu bari kuri album ye.

Umurwano wahuje Jake Paul na Mike Tyson, warebwe n’abarenga miliyoni 65 imbonankubone ku rubuga rwa Netflix
Biteganyijwe ko umukino Beyoncé azaririmbano uzarebwa n'abantu benshi bashobora kurenga abarebye uwa Jake Paul na Mike Tyson

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .