00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo yahamagawe bwa mbere mu ikipe ya Portugal y’abato

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 6 May 2025 saa 07:09
Yasuwe :

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo, Cristiano Jr, yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal y’Abatarengeje imyaka 15 yitegura guhura n’u Bwongereza, u Buyapani n’u Bugereki.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Gicurasi 2025, ni bwo Ikipe y’Igihugu ya Portugal y’Abatarengeje imyaka 15 yahamagaye abakinnyi izakoresha mu irushanwa rya Vlatko Markovic International Tournament.

Mu bakinnyi bahamagawe harimo na Cristiano Jr. w’imyaka 14 ukinira Al-Nassr y’abato, ikaba ari inshuro ya mbere ahamagawe mu Ikipe y’Igihugu.

Cristiano Ronaldo yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko yishimiye ibyo umwana we yakoze, ati “Ntewe ishema nawe, muhungu wanjye.”

Cristiano kandi yakomeje kuvuga ko atazahatiriza umwana we ku cyo yifuza gukora. Ati “Yarambwiye ngo ‘Mubyeyi, mu myaka iri imbere ndashaka gukinana nawe.’ Ntabwo nzamubwiriza icyo agomba gukora, azahitamo ibijyanye n’ibyifuzo bye. Nzamushyigikira muri byose.”

Cristiano Jr. yakiniye amakipe y’abato ya Manchester United na Juventus, mbere y’uko yerekeza muri Al Nassr aho Se yari yerekeje muri Arabie Saoudite.

Umwana wa Cristiano Ronaldo akinira Al Nassr
Umwana wa Cristiano Ronaldo yahamagawe bwa mbere muri Portugal
Cristiano Ronaldo yijeje umwana we ko azamushyigikira
Cristiano Ronaldo yishimira intambwe umwana we akomeje gutera
Cristiano Jr. arashaka kuzatera ikirenge mu cya Se

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .