Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Gicurasi 2025, ni bwo Ikipe y’Igihugu ya Portugal y’Abatarengeje imyaka 15 yahamagaye abakinnyi izakoresha mu irushanwa rya Vlatko Markovic International Tournament.
Mu bakinnyi bahamagawe harimo na Cristiano Jr. w’imyaka 14 ukinira Al-Nassr y’abato, ikaba ari inshuro ya mbere ahamagawe mu Ikipe y’Igihugu.
Cristiano Ronaldo yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko yishimiye ibyo umwana we yakoze, ati “Ntewe ishema nawe, muhungu wanjye.”
Cristiano kandi yakomeje kuvuga ko atazahatiriza umwana we ku cyo yifuza gukora. Ati “Yarambwiye ngo ‘Mubyeyi, mu myaka iri imbere ndashaka gukinana nawe.’ Ntabwo nzamubwiriza icyo agomba gukora, azahitamo ibijyanye n’ibyifuzo bye. Nzamushyigikira muri byose.”
Cristiano Jr. yakiniye amakipe y’abato ya Manchester United na Juventus, mbere y’uko yerekeza muri Al Nassr aho Se yari yerekeje muri Arabie Saoudite.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!