00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Cristiano na Messi bahujwe mu kwamamaza Louis Vuitton

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 21 Ugushyingo 2022 saa 06:01
Yasuwe :

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo n’Umunya-Argentine Lionel Messi bari mu bakinnyi bahanzwe amaso mu Gikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar.

Aba bakinnyi b’ibirangirire ku Isi ni ku nshuro ya gatanu bagiye kwitabira imikino y’iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya 22.

Mbere y’uko Igikombe cy’Isi gitangira, amazina ya Messi na Cristiano yagarutsweho cyane kubera ifoto bagaragayemo bari kumwe.

Iyo foto iberekana bari gukina umukino wa ‘chess’, ariko yatunganyijwe hagamijwe kwamamaza Inzu y’Imideli y’Abafaransa ya Louis Vuitton.

Iyi foto ikigera hanze yavuzweho amagambo atandukanye cyane mu bakunzi b’aba bakinnyi bahora babahanganisha mu kibuga.

Mu gutegura ifoto yifashishijwe mu kwamamaza iyi nzu y’imideli, buri wese yahageze ukwe, hanyuma iza guhuzwa nk’aho yafashwe bose bahari.

Aba bakinnyi bafite ibigwi bihambaye muri ruhago ya none kuko imibare yerekana ko bamaze gukina imikino 1814 uteranyije bombi; batsinze ibitego 1604; batanga imipira yavuyemo ibitego 581; begukanye ibikombe 80 mu gihe bafite ballon d’ors 12.

Louis Vuitton bari kwamamaza ni yo yakoze ivarisi yabitswemo Igikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar, kuva ku wa 20 Ugushyingo kugeza ku wa 18 Ukuboza 2022.

Cristiano na Messi bavuze ko bishimiye kwinjira mu mikoranire na Louis Vuitton.

Messi yagize ati “Ntekereza ko ari intambwe ishimishije.’’

Aba bombi bahuriza ku kuba ibikombe bitwara mu ivarisi yakozwe na Luis Vuitton, bitanga ubutumwa bwihariye.

Cristiano yakomeje ati “Intsinzi igenda muri Luis Vuitton. Nzi amateka ifite mu marushanwa akomeye. Biteye ubwuzu.’’

Cristiano yavuze ko akunda gukoresha igikapu cya Luis Vuitton iyo agiye mu ngendo, agashyiramo ibikoresho bye byose.

Ifoto ya Cristiano na Messi yakwirakwiriye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, kugeza ubu imaze gukundwa n’abasaga miliyoni eshatu.

Ni ifoto yafashwe na Annie Leibovitz, Umunyamerika ukora akazi ko gufotora umaze kwamamara mu gufata amafoto y’ibyamamare bitandukanye.

Ivarisi bifotorejeho ikorwa n’Inzu y’imideli itarwamo Igikombe cy’Isi. Abantu benshi bakiyibona bishimiye guhura kw’aba bagabo gusa mu mashusho yashyizwe hanze na Monu Prodz agaragaza ko buri wese yafashwe ifoto ukwe zikaza guhuzwa nyuma.

Ifoto kuva yashyirwa hanze yakunzwe cyane kuko nko ku rubuga rwa Instagram imaze gukundwa n’abasaga miliyoni eshanu kuri Louis Vuitton mu gihe kwa Cristiano basaga miliyoni 35 n’aho ku rwa Messi bakaba miliyoni 28.

Louis Vuitton yifashishije Lionel Messi na Cristiano Ronaldo mu kwamamaza ibikorwa byayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .