Kuri uyu munsi, abakirisitu bizihiza ivuka rya Yezu Kirisitu, abakinnyi n’abatoza batandukanye bifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye bifuriza ababakurikira Noheli Nziza.
Bamwe muri bo ntibanategereje ko Noheli igera kugira ngo bifotozanye n’imiryango yabo nk’uko bagiye babigaragaza ku mbuga zirimo Instagram.
Wayne Rooney wakiniye Manchester United, ubu akaba atoza DC United muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n’umugore we, Coleen n’abahungu babo batatu bato: Klay w’imyaka icyenda, Kit w’imyaka itandatu na Cass w’imyaka ine, bifotozanyije na Santa Claus muri Lapland UK.
Rutahizamu wa FC Barcelone, Robert Lewandowski, na we yihutiye gufata ifoto ya Noheli ari kumwe n’umuryango we.
Uyu mukinnyi uheruka gukinira igihugu cye cya Pologne mu Gikombe cy’Isi, yari yambaye ipantaro n’ikoti by’umukara ndetse n’agapira kamwegereye kugera mu ijosi aho yari kumwe n’umufasha we, Anna n’abakobwa babo Klara na Laura bashobora kuba barwaniraga impano.
Basangije ababakurikira indi foto ibagaragaza basomana, iyi yashyizwe gusa kuri Instagram y’umugore wa Robert Lewandowski.
Mohamed Salah ukinira Liverpool na we yizihije uyu munsi mukuru ari kumwe n’umuryango we aho bashyize igiti cya Noheli mu rugo. Uyu mukinnyi w’Umunya-Misiri yari kumwe n’umufasha we, Maggi n’abana babo babiri; Makka na Kayan.
Rutahizamu wa Manchester City, Erling Haaland, yagaragaje ko yakiriye impano y’ibinyobwa bidasembuye bya ‘Julebrus’ kuri uyu munsi wa Noheli.
Abandi bakinnyi barimo Neymar ukinira Paris Saint-Germain, Darwin Núňez wa Liverpool na Kai Havertz wa Chelsea na bo bizihije uyu munsi mukuru bari n’imiryango yabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!