00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 3 March 2025 saa 11:07
Yasuwe :

Harabura iminsi 18 Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda igashaka abakinnyi beza bazayihagararira mu mikino ibiri ikomeye mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Ibi byahuriranye no kuba Amavubi kugeza ubu afite umutoza mushya w’Umunya-Algeria, Adel Amrouche, ufite akazi ko gushaka mu buryo bwihuse abazamufasha.

Ibi biratuma yerekeza amaso muri Shampiyona y’u Rwanda, ariko na none adasize abakina hanze yarwo, dore ko ari nabo ngenderwaho cyane mu Ikipe y’Igihugu.

Tugiye kurebera hamwe uko bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze y’Igihugu bitwaye mu mpera z’icyumweru tuvuyemo, baba abakina muri Afurika cyangwa hanze yayo.

Mu cyumweru gishize, Mugisha Bonheur yahawe iminota yose yo gukina mu ikipe ye ya Stade Tunisien, mu mukino w’Umunsi wa 22 wa Shampiyona yo muri Tunisia, aho batsinze Ben Guerdane igitego 1-0.

Kera kabaye K. Beerschot V.A yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi yabonye amanota atatu itsinze KV Mechelen igitego 1-0. Iyi kipe ikinamo Hakim Sahabo yari imaze imikino 12 itabona amanota atatu.

Sahabo yahawe umwanya akina umukino wose, dore ko yamutiye muri Standard de Liège kugira ngo aze kuyifasha mu kibuga hagati.

Sabail PFK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan ikinamo rutahizamu w’Amavubi, Nshuti Innocent, yakinnye na Qarabag umukino wo kwishyura wa ¼ cy’irushanwa rya Azerbaijan Cup.

Ni umukino Sabail PFK yatsinzwemo ibitego 3-1, isezererwa muri iri rushanwa ku giteranyo cy’ibitego 4-1, kuko umukino ubanza byari byanganyije 1-1. Nshuti ntabwo yigeze agaragara muri uyu mukino nubwo yari ku ntebe y’abasimbura.

Zire FK yo muri iki gihugu ikinamo myugariro Mutsinzi Ange, na yo yasezerewe muri iri rushanwa nyuma yo gutsindwa na Araz ibitego 2-0.

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, RAAL La Louvière ikinamo Samuel Gueulette, yakinnye umukino w’umunsi wa 24 wayihuje na Eupen, ibona amanota atatu nyuma yo gutsinda ibitego 2-0. Gueulette ukina mu kibuga hagati yabanje hanze yinjira mu kibuga asimbuye ku munota wa 76.

Umunyezamu w’Amavubi, Ntwari Fiacre, akomeje kurwana no kubona umwanya wo gukina kuko bisigaye bigorana, ndetse no mu mpera z’icyumweru gishize ntiyakinnye ubwo Kaizer Chiefs yatsindwaga na Mamelodi Sundowns igitego 1-0.

Kwizera Jojea wa Rhode Island ukina mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari kumwe na bagenzi be bari gutegura Shampiyona iteganyijwe gutangira tariki ya 16 Werurwe 2025.

Johan Marvin Kury ukina muri Delémont yo mu Cyiciro cya Gatatu mu Busuwisi, yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 71, ubwo banganyaga na Luzern II igitego 1-0.

Myugariro Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ we aracyakomeje kugira imvune ituma atagaragara mu mikino y’ikipe ye ya AEL Limassol ikina muri Shampiyona yo muri Cyprus.

Abakinnyi bose bakina hanze bafite akazi katoroshye ko kurushaho kwitwara neza kugira ngo barusheho kureshya Amrouche uri hafi guhamagara abo azifashisha mu mikino ibiri irimo uwa Nigeria tariki ya 21 n’uwa Lesotho tariki ya 25 Werurwe 2025.

Samuel Gueulette ukinira RAAL La Louvière yinjiye mu kibuga asimbuye
Mutsinzi Ange ari mu bakinnyi Zira PFK ikunze kwitabaza mu bwugarizi
Mutsinzi Ange yabonye umwanya wo gukina mu mpera z'icyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .