00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 January 2025 saa 09:00
Yasuwe :

U Rwanda ruri mu bihe rufite abakinnyi benshi bakina hanze yarwo haba mu karere, Afurika ndetse no hanze yayo, aho abamaze kumenyera bari gufasha amakipe yabo, abandi bakaba bakirwana no kubona imyanya ibanza mu kibuga.

Tugiye kurebera hamwe uko bamwe muri bo bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Mugisha Bonheur yongeye kwigaragaza nk’umukinnyi mwiza wo hagati, afasha Stade Tunisien kubona inota rimwe imbere ya Zarzis.

Uyu mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yabanje mu bakinnyi 11 umutoza we Larbi Ben Hassine yagiriye icyizere, ndetse nawe ntiyamutenguha ku munota wa 21 ahita yishyura igitego bari binjijwe ku munota wa mbere.

Hakim Sahabo uherutse kubona ikipe nshya yo mu Bubiligi ya K. Beerschot V.A, imutiye muri Standard de Liège, zombi zo mu Cyiciro cya Mbere, yakinnye umukino we wa mbere wari wabahuje na Club Brugge.

Sahabo yinjiyemo ku munota wa 46, ariko ikipe ye ikomeza kuba mu bihe bibi kuko yawutsinzwe ibitego 4-2, ikomeza ibura amanota atatu ku nshuro ya karindwi yikurikiranya. Iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona.

Nshuti Innocent na we wasinyiye Sabail PFK ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Azerbaijan, yabonye umwanya wo gukina kuko yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 70, ubwo ikipe ye yatsindaga Sumqayit ibitego 2-0.

Myugariro Mutsinzi Ange ukina muri iyi Shampiyona ya Azerbaijan by’umwihariko muri Zire FK, yitwaye neza mu cyumweru gishize kuko yakinnye umukino wose ubwo ikipe ye yatsindaga Araz igitego 1-0.

Zire FK iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 33 muri shampiyona, aho ikomeje kwitwara neza yazakina amajonjora y’irushanwa rya UEFA Conference League.

AFC Leopards yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Kenya, ikinamo Gitego Arthur, yatsinzwe na FC Talanta ibitego 4-2 mu mukino utaragaragayemo uyu rutahizamu w’Amavubi.

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, RAAL La Louvière ikinamo Samuel Gueulette, yakinnye umukino w’Umunsi wa 18 wayihuje na Anderlecht U23, zinganya ibitego 2-2, ndetse iba inshuro ya gatatu yikurikiranya iyi kipe itabona amanota atatu.

Gueulette ukina mu kibuga hagati ntiyigeze agaragara muri uyu mukino.

Myugariro Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ aracyakomeje kugira imvune ituma atagaragara mu mikino y’ikipe ye ya AEL Limassol ikina muri Shampiyona yo muri Cyprus. Ntiyagaragaye mu mpera z’icyumweru ubwo banganyaga na Achnas 0-0.

Al Ahly Tripoli yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya ikinamo myugariro Manzi Thierry, yatsinze umukino wa gatandatu wikurikiranya, ubwo yanyagiraga Al Watan ibitego 3-0 mu mukino w’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona.

Abakinnyi ba FC Kryvbas Kryvyi Rih, ikinamo Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, bakomeje umwiherero wo gutegura imikino yo kwishyura ya Shampiyona yo muri Ukraine, aho bitegura gukina imikino ya gicuti mpuzamahanga bahereye kuri NK Olimpija Ljubljana yo muri Slovenia.

Umunyezamu w’Amavubi, Ntwari Fiacre, akomeje kurwana no kubona umwanya wo gukina kuko bisigaye bigorana, ndetse no mu mpera z’icyumweru ntiyakinnye ubwo Kaizer Chiefs akinira muri Afurika y’Epfo yatsindaga Sekhukhune igitego 1-0.

Phanuel Kavita wa Birmingham na Kwizera Jojea wa Rhode Island bakina mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batangiye umwiherero wo gukina imikino ya gicuti yo kwitegura Shampiyona yabo iteganyijwe muri Gashyantare 2024.

Abakinnyi bazakomeza kwitwara neza muri iyi mikino itandukanye bazaba bafite amahirwe yo kuzahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, ku mikino iteganyijwe muri Werurwe 2025, mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, izahuza u Rwanda na Nigeria ndetse na Lesotho.

Kwizera Jojea na bagenzi be ba Rhode Island bari gutegura umwaka mushya wa shampiyona
Mugisha Bonheur yitwaye neza mu mpera z'icyumweru, afasha Stade Tunisien kubona inota rimwe
Mutsinzi Ange ‘Jimmy’ ari mu Banyarwanda bakina hanze bamaze gufatisha umwanya mu makipe yabo
Hakim Sahabo yakinnye umukino wa mbere muri K. Beerschot V.A
K. Beerschot V.A ya Hakim Sahabo iracyarwana no kuva ku mwanya wa nyuma
Hakim Sahabo yinjiye mu kibuga asimbuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .