00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 23 December 2024 saa 08:53
Yasuwe :

Abakinnyi b’Abanyarwanda bakomeje gushyira imbaraga nyinshi mu gufasha amakipe yabo by’umwihariko abakina hanze, ari na yo mpamvu tugiye kurebera hamwe uko bamwe bitwaye mu impera z’icyumweru gishize.

Icyumweru gishize cyagenze neza kuri myugariro Mutsinzi Ange ukinira FC Zira yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan, kuko we na bagenzi be batsinze Sabail igitego 1-0, ikomeza kuba ku mwanya wa kane n’amanota 30.

Mutsinzi yabanje hanze y’ikibuga gusa aza kwinjiramo asimbuye ku munota wa 68.

AFC Leopards yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Kenya, yatsinze Bandari ibitego 2-0. Rutahizamu w’Amavubi Arthur Gitego yabanje hanze muri uyu mukino gusa aza gusimbura Luke Namanda ku munota wa 83.

Muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, ku munsi wo ku wa Gatandatu, RAAL La Louvière ikinamo Samuel Gueulette yanganyije na RWDM 0-0. Uyu Munyarwanda ukina mu kibuga hagati yabanje mu kibuga ndetse anarangiza umukino.

Myugariro Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ ntabwo yigeze agaragara mu bakinnyi AEL Limassol yifashishije mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona yo muri Cyprus, aho ikipe ye yanganyije na Omonia Aradippou ibitego 2-2.

Ibintu bikomeje kuba bibi kuri Olympique de Béja ikinamo rutahizamu Ishimwe Anicet, kuko yatakaje umukino wa karindwi yikurikiranya. Iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia yatsinzwe na Stade Tunisien ikinamo Mugisha Bonheur ibitego 3-0.

Mugisha yakinnye umukino wose ndetse ni umwe mu bakinnyi Stade Tunisien igenderaho mu kibuga hagati, gusa mugenzi we Ishimwe yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 87.

Al Ahly Tripoli yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya ikinamo myugariro Manzi Thierry, mu cyumweru gishize yanyagiye Asaria ibitego 5-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona mu Itsinda D.

Nubwo hari bamwe bakinnye hari abandi bakina mu makipe atarigeze agira imikino mu mpera z’icyumweru, aha harimo FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine ya Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, hakaba Brera Strumica ya Rwatubyaye Abdul, yo muri Macedonia n’izindi.

Abakinnyi bakomeza kwitwara neza muri iyi mikino itandukanye baraba bari kwiyongerera amahirwe yo kuzahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mikino iteganyijwe muri Werurwe 2025, mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mutsinzi Ange yinjiye asimbuye mu mukino wahuje FC Zira na Sabail
Kapiteni wa RAAL La Louvière, Samuel Gueulette, ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho bayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .