Nyuma y’uyu mukino, Arsenal FC yakomeje gufata umwanya wa mbere byatumye ishyira ikinyuranyo cy’amanota atanu hagati yayo na Manchester City iyikurikiye.
Marcus Rashford na Lisandro Martinez ni bo babashije kubonera ibitego bibiri Manchester United mu gihe Bukayo Saka na Eddie Nketiah [watsinzemo bibiri] bahaye intsinzi Arsenal FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Bwongereza n’amanota 50.
Nyuma y’uyu mukino, abafana ba Arsenal FC birengagije ko shampiyona igeze ku munsi wa 20 gusa, habura imikino 18 ngo babone amahirwe yo kwegukana igikombe, bahise birara mu mihanda y’Umujyi wa Jinja n’ibikombe by’ibikorano bisa neza n’icya Shampiyona y’u Bwongereza bishimira ko bacyegukanye.
Nubwo Polisi yo muri uyu mujyi itaragira icyo itangaza kuri iri tabwa muri yombi, Kasule Baker wari muri iri tsinda ry’abafana akaba yacitse yabwiye Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko hari abafashwe.
Yavuze ko ubwo bari mu muhanda mu byishimo, imodoka ya Polisi yahagaze imbere yabo hagasohokamo abapolisi babasaba guhagarara aho bageze, nyuma bababwira kurira iyo modoka yahise ibajyana ku cyicaro cyayo cya Jinja.
Kasile yakomeje agira ati "Sinzi icyo twakoze, twishimiraga gusa intsinzi twari dukuye ku mukeba Manchester United, ni abafana 20 bajyanye, bose ni aba hano dusanzwe tubana mu mujyi wa Jinja.’’
Shampiyona y’u Bwongereza igeze ku munsi wa 20, Arsenal FC ni yo iyiyoboye n’amanota 50 n’ikirarane cy’umukino umwe.
Mu mikino 19 imaze gukina, Arsenal FC yatsinzemo 16, yanganyije itatu itsindwa umwe na Manchester United, tariki 4 Nzeri 2022. Iyi kipe ikurikiwe na Manchester City n’amanota 45 mu gihe Newcastle United na Manchester United zinganya 39 ku mwanya wa gatatu n’uwa kane.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!