00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwategetse Victory TV guhagarika kwerekana Premier League na UEFA Champions League

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Nzeri 2021 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

UEFA, Premier League na Canal + International bakiriye icyemezo cy’urukiko gihagarika Victory TV yari imaze igihe yerekana imikino yo ku mugabane w’Iburayi mu buryo butemewe.

Ihuriro ry’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru y’Iburayi (UEFA) n’abahagariye inyungu zayo, UEFA Champion League, Premier League, n’abategura aya marushanwa n’umufatanyabikorwa wemerewe kwerekana aya marushanwa mu rurimi rw’Igifaransa Canal+, bakiriye icyemezo cy’Urukiko cyatanzwe ku ya 16 Nyakanga 2021 n’Urukiko rw’ubujurire rwa Kigali, kibuza “Victory TV Ltd” kwerekana amashusho ya Premier League.

Iyi televiziyo yari yajuririye icyemezo cy’urukiko rwari rwayibujije kongera kwerekana aya marushanwa, gusa n’Urukiko rw’Ubujurire rwatesheje agaciro ubujurire bw’iyi televiziyo.

Urukiko rwasabye ko hubahirizwa icyemezo cya mbere cyari cyategetse ubuyobozi bwa Victory TV guhagarika kwerekana mu buryo butemewe imikino y’icyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Bwongereza ndetse n’imikino ya UEFA Champions League ku butaka bw’u Rwanda.

Nkuko babigaragaje mu itangazo bageneye abanyamakuru, Canal+ yavuze ko bo, UEFA na Premier League bizeye ko uburenganzira bwabo buzubahirizwa byimazeyo nyuma y’iki cyemezo.

Aba bafatanyibikorwa bizeye ko ubutabera bw’u Rwanda buzafatanya na RURA (Ikigo ngenzuramikorere) kugira ngo bakomeze bakurikirane ishyirwamubikorwa ry’icyi cyemezo bityo Victory TV ntikomeze kubangamira inyungu zabo.

Canal+ niyo yemerewe kwerekana imikino y'Iburayi mu rurimi rw'Igifaransa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .