Amakipe 16 ni yo ateganyijwe gukina iki cyiciro nyuma y’uko mu mikino ibanza abuze amanota atuma abona itike ya ⅛ cy’iri rushanwa, dore ko uburyo bushya bwaryo ari uko buteye.
Imikino ine ni yo iza kubimburira indi, aho amakipe abiri yo mu Bufaransa ari yo Stade Brestois 29 na Paris Saint-Germain zihura, Juventus yo mu Butaliyani ihure na PSV Eindhoven yo mu Buholandi, Manchester City yo mu Bwongereza ihure na Real Madrid yo muri Espagne, mu gihe Sporting yo muri Portugal ihura na Borussia Dortmund yo mu Budage.
Manchester City na Real Madrid ziraza guhura ku nshuro ya mbere muri iyi mikino ya kamarampaka, gusa si ubwa mbere zihuye kuko iri rushanwa zarihuriyemo inshuro nyinshi mu myaka iheruka.
Man City yageze kuri uyu mukino nyuma yo gutsinda ibitego 3-1 mu mukino wa munani w’iri rushanwa ubwo yari yahuye na Club Brugge, irangiza iri ku mwanya wa 22, mu gihe Real Madrid yasoreje ku wa 11.
Muri iri joro aya makipe araba ari guhura ku nshuro ya 13 muri UEFA Champions League, ikaba iya karindwi mu myaka ine gusa. Muri izi nshuro zose Real Madrid yerekanye ko ari ikipe ikomeye kurenza Man City.
Man City ishobora kubanza mu kibuga Ederson Moraes, Matheus Nunes, Manuel Akanji, Rúben Dias, Joško Gvardiol, Bernardo Silva, Mateo Kovačić, Phil Foden, Kevin De Bruyne, Omar Marmoush na Erling Haaland.
Umutoza wayo, Pep Guardiola kandi afite abakinnyi be bashidikanywaho nka Nathan Ake, Oscar Bobb na Rodri utarakira imvune.
Ni mu gihe Real Madrid yakwifashisha Thibaut Courtois, Federico Valverde, Aurélien Tchouameni, Raúl Asencio, Édouard Mendy, Eduardo Camavinga, Luka Modrić, Rodrygo, Jude Bellingham, Vinicius Jr na Kylian Mbappé.
Carlo Ancelotti araza kuba adafite bamwe mu bakinnyi be barimo Lucas Vazquez uheruka kuvunikira mu mukino bahuyemo na Atletico Madrid. Yiyongereye ku bandi bavunitse barimo Antonio Rudiger, David Alaba, Dani Carvajal na Eder Militao.
Ikipe itsinda umukino ubanza iraba ifite amahirwe yo kuzakina neza uwo kwishyura, ikazagera muri ⅛.
Umukino ubimburira indi muri iri joro uteganyijwe saa Moya n’iminota 45, ukaza guhuza Brest na PSG, mu gihe indi yose iteganyijwe Saa Yine z’ijoro.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!