00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwatsi bwangiritse, amajwi adasohoka neza: Imvano y’ibibazo byagaragaye muri Stade Amahoro itamaze kabiri

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 28 August 2024 saa 07:15
Yasuwe :

Mu ntangiriro za Nyakanga 2024, ni bwo Abanyarwanda batashye ku mugaragaro Stade Amahoro nshya yavuguruwe igashyirwa ku rwego mpuzamahanga.

Ni Stade imaze kuberamo ibikorwa binini inshuro eshanu harimo umukino wa mbere wo kuyisuzuma, umuhango wo kuyifungura, Umunsi Mukuru wo Kwibohora, umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame ndetse n’umukino wa APR FC na Azam FC.

Ibyo byose byari bihagije kugira ngo bigaragare neza koko niba iyo Stade iri ku rwego rwo hejuru rushobora kwakira ibikorwa biremereye n’iyo byaba mu gihe cyegeranye.

Byahise kandi bisigira isomo abashinzwe kuyicunga no gukomeza kuyibungabunga kugira ngo izarambe cyane ko ari umushinga munini wari utegerejwe n’Abanyarwanda.

Ikibazo cy’ubwatsi bwangiritse imburagihe

Abakurikiye umukino wa APR FC na AZAM FC ari na wo wa mbere mpuzamahanga wakiniwe kuri iki kibuga, babonye ko ikibuga cyangiritse ku buryo bugaragarira buri wese.

Umwe mu bo twaganiriye usobanukiwe uko iki kibazo giteye, yatugaragarije muri make ko icyatumye ikibazo kibaho ari ibyabereyemo bitatumye ubwatsi buruhuka.

Yagize ati “Buriya bwatsi bwubakiwe umupira w’amaguru, iyo ukoreyeho ibindi bikorwa byinshi mu gihe gito, ntubuhe umwanya uhagije ngo buruhuke burangirika. Cyangwa se n’iyo utabwitayeho muri icyo gihe, nabwo burangirika.”

“Urabona habereyemo ibirori by’Umunsi wo Kwibohora, nyuma haberamo ibirori byo kurahira. Icyo gihe rero ni kuriya bigenda. Ntabwo ari igitangaza ko ubwatsi bwangirika.”

Yakomeje asobanura ko nubwo bimeze bityo haguzwe ikintu gishobora kuburinda [Pitch Cover] cyakoreshejwe mu muhango wo kurahira.

Ati "Iyo iboneka mbere ntabwo byari kuba byarabaye. Gusa buriya, ni isomo ryabonetse ry’uburyo ubwatsi bukwiriye kwitabwaho. Byahaye abantu amasomo y’imiti bagomba kuvanga babwitaho n’ibindi.”

Kugira ngo ubwatsi bwa Stade Amahoro bwongere busubirane neza bisaba nibura iminsi 30. Hariya hantu hasa na kaki si itaka kuko ikibuga kiba kigizwe na 70% bya tapis noneho hakabaho n’umucanga.

Uriya ni umucanga ari na wo ubwatsi buba buteyemo.

Ubwatsi bwa Stade Amahoro bugiye kujya buterwa imiti ituma butangirika

Camera yo ku migozi ‘Spider Camera’ ntirashyirwamo

Abakurikira imikino yo ku Mugabane w’u Burayi bakunze kubona camera iba iri hejuru y’ikibuga ikunze kuba iri kugendera ku migozi iyifasha gutembera impande zose izwi nka ‘Spider Camera’.

Stade Amahoro nk’imwe mu zikomeye muri Afurika kandi yemewe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), izaba ifite iyi camera nk’uko byatangajwe kuva uyu mushinga watangira, gusa yatashywe itarashyirwamo.

Amakuru yizewe IGIHE yahawe ni uko iyi camera izaba iri mu Rwanda mu minsi mike kandi igatangira gukoreshwa cyane ko ibikoresho bigendana na yo biri gutunganyirizwa hanze yarwo.

Umwe mu bazi ibyayo yagize ati “‘Spider Camera’ iri gukorwa mu ruganda rw’i Burayi. Uyishyiramo bigendeye ku ngano ya stade. Camera ubwayo iba ihari ariko iriya migozi n’imashini iyitwara byo bikorwa hagendewe ku ngano ya Stade. Mu mezi make, izashyirwamo.”

Mu minsi iri imbere muri Stade Amahoro hazashyirwamo 'Spider Camera' imenyerewe mur stade zikomeye ku Isi

Impamvu amajwi adasohoka neza muri Stade Amahoro

Amajwi yayo mu bikorwa byabereye muri Stade Amahoro ntiyasohokaga neza ku buryo butuma buri wese uyirimo yumva neza ibiri kuyivugirwamo cyane nk’ibirori by’iminsi mikuru.

Ubundi amajwi yakoreshejwe muri stade ntabwo ari ayayo bwite kuko ayakoreshejwe mu birori ari ay’ibyuma byashatswe ku bantu n’ubundi basanzwe batanga serivisi z’amajwi.

Ayubakanywe na Stade Amahoro agenewe “ibikorwa bya siporo nko gutanga amatangazo mato mato n’ibindi. Ntiwayakiniraho imiziki n’ibindi. Yubatse mu rwego rwo gufasha ibikorwa bya siporo.”

Harabura iminsi itageze kuri 15, Stade Amahoro ikongera ikaberaho umukino ukomeye ugomba guhuza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ na Nigeria mu mikino gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2025.

Amajwi yubakanywe na Stade Amahoro yagenewe imikino gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .