Ubutumwa burambuye Minisitiri Munyangaju yageneye abakinnyi mu bihe bya Coronavirus

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Mata 2020 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yasabye abakinnyi b’imikino itandukanye mu Rwanda kuba intangarugero mu gukurikiza amabwiriza n’ingamba zashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa Coronavirus muri iki gihe abantu bose basabwe kuguma mu ngo zabo.

Kuva tariki ya 15 Werurwe 2020, ibikorwa byose by’imikino mu Rwanda byahagaritswe kugeza igihe kitazwi bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi yose.

Ku wa 21 Werurwe, Leta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza mashya, ahagarika ingendo zose zitari ngombwa ndetse isaba abantu bose kuguma mu ngo zabo nk’imwe mu ngamba zo guhangana n’icyo cyorezo.

Mu gihe ku wa Gatatu, tariki ya 1 Mata 2020, Guverinoma y’u Rwanda yongereye ho indi minsi 15 izageza 19 Mata, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yasabye abakinnyi bose kuba intangarugero mu gukurikiza ayo mabwiriza.

Mu ibaruwa yageneye abakinnyi, abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino yose na Komite Olempike y’u Rwanda, yasabye ko abakinnyi bakomeza gukora imyitozo ibafasha kuguma ku rwego rwiza, aho bari mu rugo mu gihe bagitegereje igihe imikino n’amarushanwa atandukanye bizasubukurirwa.

Ubutumwa burambuye bwa Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa

Bakinnyi bose, abayobozi b’amashyirahamwe yose y’imikino n’abagize Komite Olempike y’u Rwanda, kuri uyu wa 2 Mata 2020, turizera ko mwe n’imiryango yanyu mufite ubuzima bwiza n’umutekano muri iki gihe kitoroshye kuko Isi yose n’igihugu cyacu, iri guhangana n’icyorezo gishya cya Coronavirus (COVID-19).

Cyaje nka kimwe mu bihe bidasanzwe byabaye muri iki kinyejana kandi iki cyorezo cyibasiye Isi nticyagize ingaruka ku mibereho y’abatuye Isi gusa ahubwo cyanagize ingaruka mbi ku rwego rwa siporo kubera ingamba zo kwirinda zafashwe zirimo guhagarika no gusubika gahunda y’ibikorwa bya siporo ku Isi hose ndetse n’ingamba zo gufunga ibikorwa n’imipaka zafashwe na za Guverinoma zirimo n’iyacu, hagamijwe kurinda abaturage no guhagarika ikwirakwira rya COVID-19.

Shampiyona z’imbere mu gihugu, amarushanwa mpuzamahanga kimwe n’amajonjora y’imikino Olempike na yo ntiyasigaye. Ibihe turimo ubu byatumye hafatwa ingamba z’ubwirinzi zirimo no guhagarika siporo zikorerwa hanze yo mu rugo zari zisanzwe zifasha abagore n’abagabo b’ibyiciro byose kugira ubuzima bwiza.

Minisiteri ya Siporo irashishikariza abakinnyi bose kwitoza no gukomeza kwita ku mibiri yabo bagakomeza kugira ubuzima bwiza kugira ngo bitegure igihe cyose imikino yasubitswe izasubukurirwa.

Guverinoma y’u Rwanda yishimiye icyemezo cyafashwe n’amashyirahamwe mpuzamahanga yose y’imikino cyo gushyira imbere ubuzima n’umutekano by’abakinnyi ubwo yasubikaga cyangwa yahagarikaga ibikorwa by’imikino byari biteganyijwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa COVID-19.

Twishimiye kandi twakiriye icyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Buyapani na Komite Olempike Mpuzamahanga (IOC) cyo gusubika imikino Olempike ya Tokyo 2020 kugeza muri Nyakanga umwaka utaha (2021).

Bakinnyi bose, mu gihe muri mu rugo, turizera ko aya ari amahirwe ku babonye itike y’imikino Olempike yo gukomeza kwitegura no kwitoza cyane ndetse n’abatarayibona kwitegura gushaka iyo tike.

Mu gihe tugitegereje twizeye ko shampiyona z’imbere mu gihugu zizasubukurwa, turabashishikariza gukomeza imyitozo ku giti cyanyu kandi mugakurikiza amabwiriza y’abatoza banyu muri iki gihe.

Turabashishikariza gukomeza kuba urugero rwiza rw’imyitwarire ikwiye kubahirizwa mu kubaha ingamba zafashwe na Guverinoma y’u Rwanda mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19.

Mugume mu rugo, Mwirinde kandi mukomeze gukora! Ndabashimira imbaraga zose mukoresha muhesha ishema u Rwanda binyuze muri siporo.

Indi nkuru wasoma: Minisitiri Munyangaju yagaragaye akina umupira w’amaguru hamwe n’umuryango we

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yasabye abakinnyi gukomeza kwitoreza mu rugo no kuba intangarugero mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .