Ubushakashatsi bwahishuwe icyateye impanuka ya kajugujugu yaguyemo Kobe Bryant

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 10 Gashyantare 2021 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko icyateye impanuka ya kajugujugu yaguyemo umukinnyi rurangiranwa wa Basketball, Kobe Bryant n’abandi bantu barindwi bari kumwe, ari uko umupilote wari uyitwaye ashobora kuba yarayobejwe n’ibihu byinshi byari mu kirere.

Iyo kajugujugu yagonze umusozi wegeranye na Calabasas muri California ku wa 26 Mutarama 2020, igwamo Kobe Bryant n’umukobwa we n’abandi bari kumwe na bo, umupilote wayo Ara Zobayan, na we yahitanywe nayo.

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kugenzura umutekano mu by’ubwikorezi (NTSB), cyari kimaze igihe gikora ubushakashatsi ngo hamenyekane mu by’ukuri icyaba cyarateye iyi mpanuka, kuri uyu wa kabiri nibwo bahuye ngo batore impamvu nyakuri babona yaba yarateye iyi mpanuka.

Mu byavuye mu bushakashatsi bwa NTSB, basanze impamvu nyamukuru y’impanuka y’iyi kajugujugu ari umwanzuro w’umupilote wo gukomeza kuguruka kandi ikirere kitameze neza, bikaba ari byo byatumye ata icyerekezo ndetse indege igatakaza uburinganire.

Umuyobozi wa NTSB, Robert Sumwalt, yavuze ko ubwo kajugujugu yari iri mu kirere, Zobayan yabwiye abagenzura ikirere ko indege yari iri kuzamuka iva mu gicu cyari kiremereye kandi mu by’ukuri ahubwo ngo icyo gihe yari iri kumanuka.

Yagize ati “Ibi bijya bibaho bigaragaza ko umupilote yayobejwe n’ibihu. Turavuga ko yayobejwe ku buryo atari akibasha kumenya neza aho ari kujya niba ari hejuru cyangwa ari hasi, cyangwa niba ari kujya iburyo cyangwa ibumoso.”

NTSB yongeyeho ko n’umubano mwiza wari hagati ya Zobayan na Kobe Bryant ushobora kuba na wo warabaye impamvu yatumye akomeza kugurutsa indege no mu kirere kitari kimeze neza kugira ngo asoze urugendo uko byagenda kose.

Aba bashakashasti kandi bahishuye ko batigeze babona ikibazo kindi cyaba cyari gifitwe n’iyi kajugujugu ya Sikorsky S-76B. Iyi kajugujugu ntiyaritegetswe kugira agasanduku k’umukara (black box), gafata amakuru yose y’urugendo, amajwi ndetse n’ibindi byose byerekeye urwo rugendo, ikaba yaranakoze impanuka ntako ifite.

Nyuma y'umwaka Kobe Bryant n'umukobwa we baguye mu mpanuka ya kajugujugu, ubushakashatsi bwahishuye icyaba cyarateye iyo mpanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .