Ubuyobozi bwa Formula 1 bukomeje gushaka igihugu gishya bwagezamo iri siganwa by’umwihariko muri Afurika, dore ko ari wo mugabane kugeza ubu iri siganwa ritajya riberamo.
Amakuru yizewe avuga ko igitekerezo cyo kuba u Rwanda rwakwakira Formula 1 kimaze imyaka myinshi, ndetse hakozwe n’ingendo shuri hirya no hino habera aya masiganwa hagamijwe kwiga uburyo bikorwamo.
Bivugwa ko kandi, ubu hari itsinda ryihariye ryashyizweho rikorera mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rigamije gutegura ibisabwa byose kugira ngo u Rwanda rugere kuri iyo ntego.
Mu mwaka utaha hari amasiganwa y’i Burayi azarangiza amasezerano yo kuba ku ngengabihe ya Formula 1, aha harimo Italian GP, Emilia Romagna GP, Belgian GP na Dutch GP, mu gihe irya Monaco ryayongerewe kugeza mu 2031.
Benshi bagaragaje ubushake bwo kuba bashyigikira u Rwanda muri uyu murongo harimo umukinnyi kabuhariwe wa Mercedes, Lewis Hamilton, n’Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali.
Domenicali aherutse kuganira n’igitangazamakuru cya Liberty Media cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikorana na Formula 1, avuga ko mu buryo bw’ishoramari bifuza gushaka amasoko yagutse bakarenga u Burayi.
Ati “Dufite amakuru tuzabatangariza vuba bigendanye n’aho amasiganwa azakomeza kuzenguruka i Burayi, ariko ahantu hashya ho tuzahamenya nyuma koko dufite henshi badusaba kwakira."
“Amahitamo yacu azakomeza kubaho hagendewe ku nyungu z’ubucuruzi. Tugerageza kuringaniza no kwagura aho isoko ryacu dufite rigera ubu, kugira ngo ibyo dukuramo na byo byiyongere.”
Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa mu Modoka (FIA), riri kwitegura Inteko Rusange n’umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza mu mwaka wa 2024, byombi bikazabera i Kigali mu kwezi gutaha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!