Uburyo siporo yabaye inzira y’ubwiyunge ikanakuraho icyasha Abanyarwanda basizwe na Jenoside

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Mata 2021 saa 02:15
Yasuwe :
0 0

Siporo n’imikino biri mu byifashishijwe na bamwe mu kubiba urwango rwaganishije ku mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko nyuma y’imyaka 27, iyo mikino yabaye kandi inzira yo kugarura ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Bamwe mu bakinaga icyo gihe, bavuga ko atari muri sosiyete gusa hagaragaraga imvugo zibiba urwango kuko no mu bakinnyi zaharangwaga.

Mu 2019, Umuyobozi wa Tekinike muri Rayon Sports, Kayiranga Baptiste, yabwiye IGIHE ati “Wasangaga umukinnyi ku giti cye, ashaka umwanya, akazi cyangwa amafaranga cyangwa ashaka kugutsinda, yakwitaga umututsi cyangwa inyenzi bitewe na politiki yariho icyo gihe, akabyuririraho.”

Munyemana Nuru wakiniraga Kiyovu Sports, yabwiye IGIHE ko no hanze y’ikibuga, hari abakinnyi bashyigikiraga ibikorwa bigamije ivangura no kubiba urwango.

Ati “Byari bihari, hari n’abakinnyi bamwe na bamwe babaga mu mashyaka, ku kibuga mwarabibonaga. Hanze y’ikibuga musohotse nibwo wabibonaga neza.”

Mu gitabo yise “Football, politique et violence milicienne au Rwanda: histoire d’un sport sous influences (1990-1994)” ugenekereje mu Kinyarwanda ”Umupira w’amaguru, Politike n’ubwicanyi: Amateka ya Siporo yakoreshejwe hagati y’umwaka wa 1990 na 1994 ” , Umushakashatsi w’ikigo cy’Abafaransa cy’amateka cya CRH (Centre de Recherche Historiques), Dr Hélène Dumas, mu 2012 yagaragaje uburyo umupira w’amaguru mu Rwanda wakoreshejwe mu mugambi wa Jenoside.

Yagaragaje ko kuva mu ntangiriro za 1980, amwe mu makipe yo mu cyiciro cya mbere yari ayobowe na bamwe mu bantu bari bakomeye mu ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi

Hélène yagaragaje kandi ko abo bayobozi bashatse gukoresha abafana b’umupira bari biganjemo urubyiruko mu kubacengezamo amatwara ya Jenoside ndetse bamwe mu bakinnyi bishe bagenzi babo.

Imikino yabaye inzira yo kongera guhuza Abanyarwanda

Ubwo Inkotanyi zari mu rugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1993 ni bwo hashinzwe amakipe ya APR mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, Volleyball na Basketball, intego nyamukuru ari ubusabane.

Ayo makipe yakinnye imikino ya gicuti n’urubyiruko rw’abakombozi bo mu ishyaka PSD ndetse nyuma yo kubohora u Rwanda, APR FC yakinnye na Vital’o yo mu Burundi.

Nyuma gato ya Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni imwe mu 1994, amashyirahamwe y’imikino yayobowe n’abasirikare bakuru.

Ubwo Jenoside yari irangiye, byari bigoye ko imikino yongera kuba kuko abakinnyi bari baratatanye ndetse bamwe barishwe.

Munyemana Nuru na Kamanzi Karim bakinanaga muri Kiyovu Sports, bari mu bafashe iya mbere basaba Umujyi wa Kigali ko wabafasha gusubukura imikino, aho umukino wabimburiye indi wahuje Kiyovu Sports na Rayon Sports icyo gihe yari yarasigaranye abakinnyi bacye cyane.

Munyemana yavuze ko imikino yakinwe nyuma gato ya Jenoside yagize uruhare mu kongera guhuza Abanyarwanda, abari hanze y’igihugu baratahuka.

Ati”Turi mu bantu ba mbere bagiye gukina irushanwa hanze Jenoside ikirangira. Twagiye gukina muri Congo Brazzaville, na APR yari yasohotse. Turi i Brazzaville Abanyarwanda benshi baje kutureba.”

“Hari umukinnyi twakinanaga witwaga Marcel Gatarayiha, umubyeyi we yabaga muri Tanzania, kubera ko umukino wanyuze kuri Radio, yaratwumvise kuko nanjye yari anzi, bwakeye ataha.”

Siporo yatumye Abanyarwanda batareberwa gusa mu ndorerwamo y’ubwicanyi na Jenoside

Kuri bamwe, u Rwanda ruzwi nk’igihugu cy’abicanyi biturutse ku marorerwa yabaye mu myaka 27 ishize, Abatutsi basaga miliyoni imwe bakicwa n’abandi Banyarwanda basangiraga.

Gusa, imyaka 10 nyuma yaho, hari uburyo isura y’u Rwanda yahindutse ku rwego mpuzamahanga ubwo Amavubi yabonaga itike y’Igikombe cya Afurika mu 2004.

Kwitwara neza kw’Abanyarwanda bitabira amarushanwa mpuzamahanga mu mikino itandukanye byatumye benshi babona ko ari igihugu cyahindutse ndetse kuri ubu cyunze ubumwe.

Ibi ni bimwe mu bikubiye muri filime yakozwe ku Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’Abatarengeje imyaka 17 yakinnye Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 2011.

Abakinnyi 21 b’u Rwanda bari muri Mexique bose bavutse nyuma ya tariki ya 7 Mata 1994, ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yatangiraga, nyamara babaye Abambasaderi b’igihugu.

Mu 2013, umunyamakuru wo muri Sierra Leone, Sorious Samura, yakoze filime kuri iyi kipe yise “Rwanda 17, healing the nation” yibaza ukuntu igihugu cyabayemo ibibazo cyageze kuri byinshi, abavutse nyuma ya Jenoside batangiye kwera imbuto.

Muri iyo filime imara isaha imwe n’iminota ibiri, Major Gen Jean Bosco Kazura wari umuyobozi wa FERWAFA, yavuze ko mu gutoranya abakinnyi bavuyemo abajya mu Gikombe cy’Isi batakurikije ubwoko cyangwa idini.

Ati “Dutoranya abakinnyi twakurikije ko ari Abanyarwanda, ntitwagendeye kuba ari Abahutu, Abatutsi cyangwa Abatwa.”

Mugabo Alfred uri mu bakinnye iryo rushanwa, yavuze ko bagiye muri Mexique bazi isura u Rwanda rufite hanze, baharanira kuruhagararira no kwerekana isura nyayo y’igihugu kimaze imyaka 17 kivuye muri Jenoside.

Ati “Iyo uvuze u Rwanda hanze benshi bumva Jenoside ariko turashaka kwerekana isura nshya ko hari amahoro bituma dushobora gukina umupira w’amaguru.”

Usengimana Faustin, ubu akinira Police FC, yavuze ko nubwo urubyiruko rwakoresheje imbaraga mu gusenya igihugu, bo bagerageza gutanga ibitekerezo n’umusanzu mu kucyubaka.

Muri iyi filme, Perezida Paul Kagame yabwiye Sorious Samura ko kuba u Rwanda rwarabonye itike y’Igikombe cy’Isi ari uko abasore bigiriye icyizere kuko nta kidashoboka nk’uko amateka yabyerekanye.

Perezida Kagame yagize ati "Turashaka gutera imbere, icya ngombwa ni uguha urubuga abantu bakagerageza amahirwe."

Abajijwe icyo Abanyarwanda bakwigira kuri iyo kipe y’umupira w’amaguru, Perezida Kagame yagize ati “Twabigiraho gukorera hamwe nk’itsinda, gukorera ku ntego, guhuriza hamwe impano [ubumenyi] zigamije intsinzi rusange no guhesha ishema isura y’igihugu.”

Nyuma y’imyaka 27 u Rwanda rugirirwa icyizere n’amahanga mu kwakira amarushanwa akomeye ku rwego rwa Afurika haba mu mupira w’Amaguru, Basketball, Volleyball, Amagare no mu yindi mikino.

Kuri ubu, hategerejwe kumenyekana niba ku nshuro ya mbere Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba ibereye muri Afurika mu 2025, izabera mu Rwanda cyangwa muri Maroc.

Abakinnyi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bajyanye u Rwanda mu Gikombe cy'Isi cy'Abatarengeje imyaka 17 mu 2011
Mu Gikombe cya Afurika cy'Abatarengeje imyaka 17 cyabereye i Kigali mu 2011, u Rwanda rwatsindiwe ku mukino wa nyuma na Burkina Faso ibitego 2-1
Muri uyu mwaka wa 2021, u Rwanda ruzakira amarushanwa abiri akomeye muri Basketball (irya Basketball Africa League na Afrobasket 2021)
U Rwanda rwasabye kuzakira Shampiyona y'Isi y'Amagare mu 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .