Ku wa 3 Nzeri 2022 nibwo Milafa azakora ubukwe na Rosalyn Dos-Santos ufite Se w’umunya-Portugal na Nyina w’umunya-Zimbabwe ariko akaba akunda kuba muri Zambia kuko ahafite igisekuru.
Muri Zambia ninaho Rosalyn yamenyaniye na Milafa mu ntangiriro za 2021 ubwo uyu musore yerekezaga muri iki gihugu gukinira ikipe ya Zanaco FC.
Milafa agiye kurushinga nyuma y’imyaka ibiri akundana n’uyu mukobwa. Mu 2021 yari yahishuye ko bitegura kurushinga ndetse yanamaze guhura n’umuryango wo kwa Sebukwe.
Agaruka ku cyo yakundiye uyu mukobwa, Milafa yavuze ko ari umukobwa umukunda akanamukundira umuryango.
Ati “Sinabona igisobanuro cy’icyo namukundiye, gusa ni umukobwa mwiza uzi ubwenge, unkunda kandi unkundira umuryango.”
Nizeyimana Milafa yakinnye shampiyona ye ya mbere mu mwaka wa 2012 muri Etincelles, yayivuyemo yerekeza muri Police FC aho yamazemo imyaka ibiri, avamo yerekeza muri APR FC ahava ajya muri Rayon Sports yakinnyemo umwaka umwe.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!