00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukene n’inzara biravuza ubuhuha mu ikipe ya Rwamagana City (Amafoto)

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 28 May 2022 saa 10:24
Yasuwe :

Ikipe y’Umupira w’amaguru y’Akarere ka Rwamagana (Rwamagana City) iravugwamo ibibazo by’ubukene n’inzara ku buryo kuri ubu ibayeho ku bugenge ariko ahazaza hayo hakaba hakomeje kwibazwaho.

Rwamagana City ni ikipe yo mu cyiciro cya kabiri aho iri mu zihatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere, kuri ubu igeze muri ¼.

Abakinnyi baba mu nzu y’ibyumba bitanu ariko 16 barara mu byumba bitatu mu gihe abandi bararana mu ruganiriro kuri magodora basasa hasi.

Aba bakinnyi bavuga ko batunzwe n’akawunga n’ibishyimbo na byo biboneka gake. Ngo hari ubwo bajyaga gukina kure bagahaguruka i Rwamagana bariye bakazongera kurya bagarutse kandi rimwe na rimwe bakanabona intsinzi nubwo baba babayeho mu buzima bugoye.

Ubu buzima ngo hari ababurambiwe bagasezera umupira bajya gushaka ibindi bakora nyamara harimo n’abari bafite impano.

Umwe yagize ati “Imibereho ntabwo imeze neza dukeneye kurya, kurara ahantu heza no gufatwa neza kugira ngo tuzamure ikipe kuko ubu tugeze muri ¼ ariko abayobozi baradutereranye.”

Yakomeje avuga ko bamaze amezi atandatu barya akawunga n’ibishyimbo bitagira ikindi kintu na kimwe kivangirwamo, umuceri wo ngo bawubatekera iyo bari bukine nabwo rimwe na rimwe.

Mu bindi yavuze harimo kutagira inkweto bakinana, impira, imyenda n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Umwe mu bakiniraga iyi kipe waretse umupira akajya gushakishiriza mu bindi yabwiye IGIHE ko yabitewe n’uko nta hazaza yabonaga ndetse ngo n’ibyo bemerewe batigeze babimuha.

Ati “Naretse umupira nyuma y’uko batampaye ibyo twumvikanye ndebye imibereho nsanga biteye ubwoba, iyo urebye ibjyanye n’aho kuba, kurya, ntabwo ari ibintu bikwiriye umuntu ukina umupira, narabirebye rero mbona nzashiduka nabaye imbwa cyangwa mayibobo mpitamo kubireka.”

Yavuze ko kuri ubu yahisemo kujya gushakira ubuzima mu bindi ngo kuko yabonaga mu ikipe ya Rwamagana City hatatuma agira ubuzima bwiza imbere.

IGIHE yanamenye ko abatoza b’iyi kipe bamaze amezi atandatu badahembwa, buri kwezi ngo bahora babwirwa ko Akarere kagiye gushyiramo amafaranga ariko ngo barategereje baraheba.

Umwe mu baganiriye na IGIHE yavuze ko Akarere ariko gafite urufunguzo rwo gutuma iyi kipe imera neza, akaba asaba ubuyobozi kugira icyo bukora.

Akarere kemerera ikipe amafaranga ntikayatange

Umwe mu bayobozi b’iyi kipe utifuje gutangazwa amazina yabwiye IGIHE ko ibibazo byose biri mu ikipe biterwa n’ubuyobozi bw’Akarere bwemerera ikipe amafaranga ariko ntibuyatange.

Yagize ati “ Mu ngengo y’imari ya 2020/2021 twari dufite miliyoni 30 Frw ariko niba baraduhaye nyinshi baduhaye miliyoni 10 Frw, ejobundi mu ngengo y’imari y’uyu mwaka dusoza batubwiye ko nta mafaranga bafite dusinyana amasezerano y’ubufatanye ya miliyoni 15 Frw ariko ubu tuvugana shampiyona irinze irangira baduhayemo miliyoni 7 Frw.”

Uyu muyobozi yakomeje yibaza uburyo Akarere gatanga miliyoni zirindwi kakumva ko zatunga ikipe idafite abaterankunga ati “Urumva ko ubuzima bugoye, abatoza ntibaheruka guhembwa mbese ni birebire pe.”

Uyu muyobozi mu ikipe ya Rwamagana City yavuze ko imwe mu mpamvu abakinnyi baba mu nzu mbi ari ukubera amikoro avuga ko na yo bamaze amezi atandatu batayishyura.

Ati “Tuyishyura ibihumbi 100 Frw ntitwajya mu nzu y’ibihumbi 200 Frw ngo tuyabone, umuntu ashaka aha make kugira ngo tutazabambura menshi kandi na bariya tubagezemo ibihumbi 600 Frw.”

Akarere ka Rwamagana kavuze ko nta kipe kagira

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye IGIHE ko iyi kipe atari iy’Akarere ahubwo ari ikipe yashinzwe n’abantu bakunda umupira bo muri aka Karere ikaba iterwa inkunga n’Akarere.Yavuze ko bayifasha mu buryo Akarere gashoboyemo ahakana ibyo kuyitererana.

Ati “Ikipe ni iy’aba-Sportif b’i Rwamagana; twe rero icyo dukora ni ukuyitera inkunga, mbere yuko umwaka w’ingengo y’imari utangira turayababwira kugira ngo batangire kuyapangira. Bagiye banashirirwa tugenda tubongera inshuro nyinshi.”

Ku bijyanye n’imibereho mibi y’aba bakinnyi, Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko bazabasura bakareba ibibazo byabo ngo kuko ingengo y’imari bari barabageneye bayikoresheje ikabashirana.

Iki ni igikoni cy'aho abakinnyi ba Rwamagana City bacumbitse
Iyi nzu ni yo abakinnyi babamo mu Karere ka Rwamagana
Aba bakinnyi babayeho by'amaburakindi
Imiryamire yabo bigaragara ko iteye inkeke
Ibikoresho batekamo na byo bitanga impuruza ko hakwiye kugira igikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .