00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukene cyangwa agaciro gake ku bakinnyi? Imiterere y’ibihembo ngerere muri siporo Nyarwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Ugushyingo 2021 saa 01:06
Yasuwe :

Ibihembo mu mikino ntabwo ari imishahara gusa kuko n’amakipe cyangwa abakinnyi begukanye amarushanwa, bahabwa ibikombe n’imidali biherekejwe n’amabahasha abyibushye.

Nk’uyu mwaka, Manchester City yatwaye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza (Premier League) yahawe miliyoni 38£ mu gihe Novak Djokovic watwaye Roland- Garros ya 2021 yahawe miliyoni 1,69$.

Ahandi, uzasanga hari abakinnyi bamaze kwinjira mu ruhando rw’abakire bakomeye bitewe n’amafaranga binjiza bayakuye muri siporo zitandukanye.

Mu Rwanda, biragoye ko ingano y’ibihembo bitangwa yagereranywa n’atangwa mu bindi bihugu birimo ibyateye imbere cyane mu mikino, ariko na none iyo unyujijemo amaso ubona ko bikiri hasi ugereranyije n’ahandi.

Ibihembo biheruka gutangwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) mu isiganwa ryitiriwe “Gukunda Igihugu” byavugishije abatari bake nyuma y’uko uwa mbere mu bagabo yahawe ibihumbi 80 Frw naho mu bagore akabona ibihumbi 60 Frw.

Iri rushanwa ryabaye ku wa 30 Ukwakira, ryagukanywe na Areruya Joseph mu bagabo ndetse na Ingabire Diane mu bagore.

Kuri Twitter, hari abagaragaje ko ibihembo byatanzwe ari bito mu gihe kandi hari n’abataranyuzweho no kubona amafaranga yatanzwe mu byiciro byombi atangana, bakabifata nk’ubusumbane.

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), ryavuze ko abagabo batari kunganya ibihembo n’abagore kandi batarakoze intera ingana.

Ryagize riti “Amabwiriza agenga umukino wo gusiganwa ku magare agenwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI) ateganya ko abagabo badakora intera ingana n’iy’abagore.”

“Muri iri siganwa ryabaye, abagabo bakoze ibilometero 105 naho abagore bakora ibilometero 63, ari nayo mpamvu ibihembo bitangana.”

Izindi siporo mu Rwanda zihemba gute?

Football: Muri uyu mwaka, hatanzwe miliyoni 25 Frw kuri APR FC yatwaye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere na miliyoni 3 Frw kuri Gicumbi FC yabaye yatwaye Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.

Basketball: Amakipe ya REG mu bagabo n’abagore, aheruka kwegukana Shampiyona, buri imwe yahawe miliyoni 2 Frw mu gihe kandi azaganerwa n’andi miliyoni 8 Frw najya kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Volleyball APR VC na UTB WVC zatwaye ibikombe bya Shampiyona ya Volleyball iheruka gukinwa mu Ukwakira 2020, buri imwe yahawe miliyoni 1 Frw.

Tennis: Bitandukanye no mu yindi mikino, amarushanwa atandukanye ya Tennis abamo ategurwa n’amabanki agamije guteza imbere uyu mukino no kumenyekanisha ibikorwa byayo.

Ibihembo by’amarushanwa yateguwe n’abo baterankunga bishobora kujya hagati y’ibihumbi 150 Frw n’ibihumbi 250 Frw mu gihe hari n’amarushanwa (akenshi ategurwa n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino) ajya mu bihumbi 70 Frw ku begukanye imyanya ya mbere.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko abatoza b’uyu mukino bamenyesheje Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe rya Tennis ko nta marushanwa ari munsi y’ibihumbi 150 Frw bazongera kwitabira.

Rugby: Ubwo haheruka gukinwa Shampiyona ya Rugby mu Rwanda mu 2019, Lions de Fer yayegukanye, yahawe ibihumbi 150 Frw mu gihe Thousand Hills yabaye iya kabiri, yahawe ibihumbi 100 Frw.

Triathlon: Umukinnyi wegukanye irushanwa ahabwa ibihumbi 50 Frw.

Handball: Akenshi nta mafaranga atangwa. Mu irushanwa ry’Intwari ni ho hatangwa ibihumbi 200 Frw ku ikipe ya mbere mu gihe mu hari andi marushanwa ashobora gutangwamo ibihumbi 100 Frw.

Cricket: Nta mafaranga atangwa.

Taekwondo Nta mafaranga akunze gutangwa, ariko abegukanye irushanwa rya “Ambassador’s Cup” mu kwezi gushize, bahawe ibihumbi 100 Frw.

Imikino Ngororamubiri: Nta mafaranga akunze gutangwa. Gusa, hari igihe hatangwa ibihumbi 100 Frw cyangwa ari munsi yayo ku bitwaye neza.

Ni ubukene cyangwa agaciro gake k’abakinnyi?

Bamwe mu bataranyuzwe n’ibihembo byatanzwe, bagaragaje ko bitajyanye n’imbaraga abakinnyi baba bakoresheje mu gihe kandi hari n’abavugaga ko bigoye gutera ishyaka umukinnyi ukiri muto .

Mu itangazo rya FERWACY, yavuze ko amafaranga atangwa nk’ibihembo aturuka ku mikoro baba bafite, na yo agenwa n’ubushobozi buba bwavuye mu baterankunga.

Yagize iti “Ingano y’ibihembo by’abakinnyi mbere na mbere bigenwa n’ingano y’amikoro. Amikoro aboneka aturutse mu baterankunga baba bemeye gushyigikira isiganwa.”

“Mu isiganwa ryateguwe, ibihembo byagenewe umukinnyi ku giti cye bitangwa nk’ishimwe cyane cyane ko ari irushanwa rigamije gutangira gutegura abakinnyi kuzitabira andi amasiganwa ateganyijwe mu minsi iri imbere.”

“By’umwihariko kandi uyu mwaka, muri iri siganwa, inkunga twabonye, inyinshi zatanzwe mu buryo bw’ibikorwa.”

Aha, FERWACY yagaragaje ko yahawe ubwishingizi bw’amasiganwa n’imyitozo mu gihe cy’umwaka wose no gupimisha COVID-19 abakinnyi n’abandi bose bari bafite inshingano bitabiriye iri siganwa.

Iri Shyirahamwe ryavuze ko rizakomeza “ibiganiro n’abafatanyabikorwa kugira ngo imitegurire n’ibihembo bitangwa mu masiganwa byiyongere, birusheho kugirira umumaro abakinnyi.”

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Handball, Utabarutse Théogène, ni umwe mu baganiriye na IGIHE. Yavuze ko impamvu itera amashyirahamwe gutanga amafaranga make akenshi ari amikoro aba ahari kandi n’amakipe abakinnyi babamo aba azi uko ubushobozi buhagaze.

Ati “Aho dutanga amafaranga ni mu irushanwa ry’Intwari kuko tuba dufite umuterankunga, ahandi biterwa n’ahari kandi nabwo tureba umubare w’amakipe yitabiriye tukabona tukayabagabanya.”

“Akenshi duhemba ibikombe kuko amarushanwa yacu atanga itike yo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga. Nta bushobozi buri muri siporo yacu. Amafaranga federasiyo iba ifite ava mu banyamuryango, na make atangwa ni ukugira ngo bitere ishyaka abakinnyi, basangire.”

Birashoboka ko umukinnyi wo mu Rwanda yatungwa na siporo?

Mu mwaka ushize wa 2020, Minisiteri ya Siporo yavuze ko iteganya gukora ubukangurambaga bugamije gushishikariza abakinnyi kwizigamira binyuze muri gahunda ya ‘Ejo Heza’.

Hari nyuma y’uko ibarura ryakozwe n’iyi Minisiteri mu bihe bya COVID-19, ryagaragaje ko abakinnyi basaga 2000 bagowe no kubona ibibatunga mu bihe bya Guma mu Rugo nyuma y’uko iki cyorezo cyibasiye Isi cyateye kidateguje.

Nubwo siporo Nyarwanda itari hejuru nu buryo bw’amikoro ntibikuraho ko hari abo yahiriye ndetse bayungukamo binyuze mishahara bafite mu makipe ndetse n’ubundi buryo babona bitewe n’amarushanwa bitabiriye.

Nk’urugero, ubwo abakinnyi 15 bategurirwaga guhagarira u Rwanda mu Mikino Olempike ya Tokyo 2020, mu myaka itatu ishize, bari bagenewe asaga miliyoni 227 Frw yo kubafasha kwitegura.

Sugira James na Yankurije Marthe bombi basiganwa metero 5000 n’ibihumbi 10, bagenerwaga 1000$ (hafi miliyoni 1 Frw) ku kwezi mu gihe cy’imyaka itatu, bivuze ko buri mukinnyi yahawe miliyoni 36 Frw.

Mugisha Samuel, Areruya Joseph na Munyaneza Didier bagenewe miliyoni 36 Frw buri umwe, ariko na Mugisha Moïse [witabiriye Imikino i Tokyo] hari icyo yagenerwaga.

Mu myiteguro y’amakipe ane ya Beach Volleyball, amakipe y’abakobwa yari yagenewe ibihumbi 25$ (hafi miliyoni 25 Frw) naho abahungu bahabwa ibihumbi 14$.

Ibihumbi 80 Frw yahembwe Areruya Joseph mu isiganwa ryitiriwe "Gukunda Igihugu" yavugishije abatari bake
FERWACY yavuze ko mu mukino w'Amagare, abakinnyi b'abagabo badakunda kunganya ibihembo n'abagore kuko badakina intera zingana
Mu mikino ngororamubiri, abakinnyi bakunze guhabwa imidali gusa n'igikombe ku makipe
Lions de Fer iheruka kwegukana Shampiyona ya Rugby yahawe ibihumbi 150 Frw
Abakinnyi ba Lions de Fer bishimira igikombe batwaye nyuma yo gutsinda Thousand Hills mu 2019
Muri Cricket, nta bihembo biherekeza igikombe ku watwaye Shampiyona
Muri Handball, na ho nta bihembo bikunze gukurikira igikombe ku makipe yitwaye neza
APR FC yatwaye Shampiyona ya 2020/21, yahawe miliyoni 25 Frw
REG BBC yahawe miliyoni 2 Frw nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya Basketball, ariko ikaba izahabwa andi miliyoni 8 Frw mbere yo kwitabira BAL 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .