Ubuhamya bwa Apôtre Masasu wakinnye mu ikipe ya ruhago ikoresha amarozi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 19 Gashyantare 2019 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Amarozi ni intwaro ivugwa ko ikoreshwa cyane mu Isi ya ruhago ndetse mu Rwanda anuganugwa mu makipe atandukanye aho unasanga hari abakinnyi n’abatoza batinjira mu kibuga batabonanye n’abapfumu bita ‘abaganga’.

Abakunzi ba ruhago bavuga amarozi bitandukanye, bamwe bemeza ko abafitanye isano na ruhago batayakoresha ari mbarwa.

Imyemerere ya bamwe ishimangira ko amarozi ashobora kwica, kumugaza, gufasha umuntu gutera imbere mu mwuga we, akanamurinda ibyago cyangwa akamusakazaho igikundiro.

Mu mupira w’u Rwanda, iri jambo si rishya kuko ryakunzwe kugarukwaho cyane amakipe ashinjanya gukoresha imbaraga zunganira izo mu kibuga.

Mu buhamya bw’abashize amanga, bavuze ko bayakoresheje babihamisha iminwa yabo mu ruhame nubwo hari abakerensa imbaraga zayo bakayafata nk’iterabwoba ry’abashaka gutinywa.

Umwe mu bakinnyi ba Espoir FC y’i Rusizi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu buhamya bwe yavuze ko impamvu ikipe itsindwa ari ukubera ubwumvikane buke bwo gukoresha amarozi.

Icyo gihe yagize ati “Komite ntabwo yumvikana n’abatoza. Bamwe bati ‘dukoreshe imiti’ (amarozi), abandi bati ‘twiyambaze Imana’.”

Mu Rwanda havuzwe ingero nyinshi z’imikino yitabajwemo uburozi, zigaherekezwa n’amashusho y’iyi migirire, abakozi b’Imana bahamya ko ishushanya Isi y’umwijima.

Si kenshi abihayimana bumvikanye bavuga kuri iyi ngingo. Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu uyobora Evangelical Restoration church (ERC) ni umwe mu bafungutse atanga ubuhamya bw’ibihe yanyuzemo mu buto bwe.

Mu kiganiro na IGIHE, yashimangiye ko afite imyaka 12 yakinaga mu ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakoreshaga amarozi.

Yagize ati ‘‘Batujyanaga gushaka ‘feye’ cyangwa ‘icyatsi’ ngo dutsinde. Ibyo rwose twarabikoze. Twajyaga mu mwiherero ngo twitegure gukina duhuje umwuka. Bazanaga n’umuntu ufite ukuntu ateye, agakora ibintu. Yatubwiraga amazina yabo dukina na bo, akabaha n’utuntu mwambariraho.’’

Yakomeje avuga ko “Twari abana ariko bafataga amazina y’abo dukina, bakayashyira mu mavuta bakayakaranga, bakavugaho ibintu. Abahungu bagera mu kibuga bakarwara.’’

Apôtre Masasu yavuze ko amarozi agaragaza imirimo ya Satani kandi ko ikora ku bayizera.

Ati ‘‘Nubwo utayizera udafite ikindi wizeye yagukoraho. Biriya bintu ntiwabikinisha ngo ntibibaho, birakora. Nabonye dutsinda kandi kenshi bakatubwira aho igitego cyinjirira n’uri bugitsinde.’’

Uyu muvugabutumwa utagikurikiranira hafi umupira kubera inshingano zo kuragira intama, yagaragaje inzira yafasha abakinnyi kugera ku nzozi zabo.

Ati ‘‘Icyo navuga ni uko umuntu yakwitoza, agakina neza ariko akamenya na Yesu kuko nta handi wahungira umwijima usibye mu mucyo. Biriho rwose birakora, umwijima uriho, impigi zirakora, uburozi burakora gusa Imana ishimwe ko Yesu yaje kumaraho imirimo y’umwijima.’’

Nshimiyimana Eric, umukirisitu watoje amakipe ya APR FC na AS Kigali aheruka kubwira IGIHE icyo atekereza ku marozi muri ruhago.

Yagize ati “Uburozi burahari mu makipe yo mu Rwanda. Hari abakinnyi n’abatoza babukoresha uretse ko njye ntabyemera. Hari n’abapfumu bambwira ngo barashaka kunkorera umuti ntsinde ariko kuko mba nzi ko babeshya ahubwo mbabwira ko nshaka ko bankorera utuma nzatsinda imikino yose bagahita babireka kuko na bo bazi ko bidashoboka.”

Mu buzima bwe nk’umukinnyi, ubwo Nshimiyimana yatangiraga gukina muri Prince Louis y’i Burundi yagerageje gukoresha amarozi ariko asanga ari imitwe abapfumu bakoresha barya amafaranga aka wa mugani ngo ‘‘Iby’abapfu birirwa n’abapfumu.’’

Inkuru wasoma: Kuki amakipe yo mu Rwanda akomeje kwizera amarozi

Inkuru y'ikoreshwa ry'amarozi mu mupira w'amaguru w'u Rwanda si nshya. Ifoto yafashwe ku mukino wa APR FC na Djoliba AC y'amagi asizeho amarangi y’umukara yamenewe iruhande rw’ikibuga abakinnyi basimbura bishyuhirizah
Mu mukino w’Igikombe cy’Amahoro cya 2013, Rayon Sports yatsinzwemo na Bugesera FC 2-1, abafana ba Rayon Sports bavumbuye inkoko muri Stade Amahoro bayishe ikipe yabo ibona igitego cy’impozamarira
Tariki ya 16 Ukuboza 2016 yabaye intangiriro y’inkuru kimomo ku ikoreshwa ry’amarozi ku mukino Mukura VS yanganyirijemo na Rayon Sports 1-1
Apôtre Masasu yavuze ko umukinnyi yakoresha umubiri we kandi yizeye Yesu yamufasha gutsinda ibitego atifashije imbaraga z’umwijima

Video: Shaffy Mutesa na Hakizimana Lydvine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza