00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga Olempike (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 June 2025 saa 11:03
Yasuwe :

Buri tariki ya 23 Kamena, Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamanga Olempike “Olympic Day”.

Binyuze muri Komite Olempike, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza uyu munsi, aho ku rwego rw’igihugu iki gikorwa cyabereye kuri Field of Dreams ku Cyumweru, tariki ya 22 Kamena 2025.

Ni igikorwa cyari cyahujwe n’amarushanwa yo gusiganwa ku magare ya “Rwanda Youth Racing Cup” aho abana 154 bari hagati y’imyaka 11 na 19, bitabiriye Umunsi wa Gatandatu w’iri rushanwa.

Hari kandi abayobozi ku rwego rwa Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike y’u Rwanda, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) n’abandi bantu batandukanye.

Kwizihiza uyu munsi byaranzwe n’amasiganwa yakozwe mu byiciro by’abana batarengeje imyaka 11, 13, 15, 17 na 19 mbere y’uko bahabwa ubutumwa bw’ibanze bubashishikariza kurangwa n’indangagaciro Olempike ari zo ubudashyikirwa, ubucuti no kubahana.

Insanganyamatsiko yahuriweho n’Isi yose uyu mwaka, igira iti "Let’s Move", aho igamije gukangurira abantu gukora siporo no kuyikunda.

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice, yashimiye abitabiriye iki gikorwa, avuga ko impano z’abana yabonye zitanga icyizere ko u Rwanda ruzaba ruhagarariwe neza mu Mikino Olempike y’Urubyiruko izabera i Dakar muri Sénégal mu 2026.

Ati “Kuri uyu munsi twizihiza indangagaciro Olempike, ni eshatu ariko zikubiyemo indangagaciro zose zigize Umunyarwanda. Turitegura amarushanwa y’urubyiruko umwaka utaha, murabona ko tuzaba duhagarariwe neza. Ibyo nibiba kandi, no mu myaka ibiri izakurikiraho, i Los Angeles bazongera baduhagararire.”

Habyarimana Florent wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo, yashimiye abateguye uyu munsi n’abawitabiriye barimo abana bakinnye, ashimangira ko uyu ari umwanya mwiza wo gutegura abazahagarira u Rwanda i Dakar.

Ati “Ni imikino Minisitiri ashaka ko izaba intangiriro y’iterambere n’imidali ku rwego mpuzamahanga. Uyu mwaka n’imyaka izakurikiraho, Minisiteri ya Siporo yayihariye umukinnyi. Ndabaha icyizere ko tubashyigikiye.”

Abana bose bitabiriye iki gikorwa bahawe ’certificat’ zasinyweho na Perezida wa Komite Olempike Mpuzamahanga na Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda.

Umunsi Mpuzamahanga Olempike uba ari umwanya wo kuzirikana ishingwa rya Komite Olempike Mpuzamahanga yatangijwe na Pierre de Coubertin ku wa 23 Kamena 1894. Ni umwanya mwiza kandi wo kwigisha indangagaciro Olempike, kwishimira siporo no kuzirikana ibyiza byayo.

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga Olempike mu Rwanda byahujwe n'isiganwa ry'amagare ry'abato rya Rwanda Youth Racing Cup
Ni igikorwa cyabereye kuri Field of Dreams mu Bugesera
Bamwe mu bayobozi bitabiriye iki gikowa bareba uko abana basiganwa ku magare
Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yashimiye Komite Olempike y'u Rwanda yahisemo ko Umunsi Mpuzamahanga Olempike uhuza n'isiganwa rya Youth Racing Cup
Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda, Umulinga Alice, yashimye urwego rw'abana bakinnye isiganwa ry'amagare mu Bugesera
Habyarimana Florent wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo, yabwiye abana bitabiriye iki gikorwa ko bazakomeza kubaba hafi
Abana basaga 150 ni bo bitabiriye Umunsi wa Gatandatu wa Youth Racing Cup wahujwe n'Umunsi Mpuzamahanga Olempike

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .