U Rwanda rwegukanye imidali 46 mu mikino yahuzaga Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Kanama 2019 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yegukanye imidali 46 mu mikino mpuzamahanga yari ihuje Polisi zo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), yaberaga muri Kenya guhera ku wa 28 Kanama.

Mu gitondo cyo kuri uyu 31 Kanama, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yitabiriye umuhango wo gusoza aya marushanwa yaberaga muri Kenya.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe atandatu ariyo Police FC, Police HC, Karate, Taekwondo, gusiganwa ku maguru (Atletism) no kumasha.

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ikina umukino njyarugamba wa Karate yitwaye neza yegukana ibikombe bitatu n’imidali 20 irimo 12 ya Zahabu, ine ya Feza n’ine y’Umuringa. Muri uyu mukino Polisi y’u Rwanda yaserukiwe n’amakipe abiri y’abagabo n’abagore bose hamwe 13. Buri mukinnyi yashoboye kwegukana umudali.

Abakobwa b’ikipe ya Polisi y’u Rwanda muri Karate begukanye ibikombe bibiri harimo kimwe baherewe kwiyerekana neza (Kata) n’ikindi batsindiye mu kurwana (Kumite). Mu bagabo habonetse igikombe kimwe bahembwe kubera kurwana neza.

Imidali 20 u Rwanda rwegukanye yahabwaga buri mukinnyi bitewe n’uko yitwaye mu itsinda ry’abo bari bahanganye.

Ikipe ya Polisi Handball Club nayo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ikipe ya Polisi ya Kenya n’iya Uganda. Mu mukino ubanza iyi kipe ya Rwanda Police HC yatsinze iya Kenya ibitego 32 kuri 26, mu gitondo cyo kuwa 30 Kanama Police HC y’u Rwanda itsinda iya Uganda ibitego 34 kuri 23.

Muri aya marashanwa kandi ikipe ya Taekwondo yabashije kwitwara neza yegukana ibikombe bibiri n’imidari 13 irimo 11 ya Zahabu n’ibiri ya Feza.

Mu mupira w’amaguru Police FC y’u Rwanda yegukanye umwanya wa kabiri. Mu mikino ngoramubiri Rwanda Police yegukanye umwanya wa gatatu n’imidari irindwi y’umuringa.

Muri rusange Polisi y’u Rwanda yegukanye umwanya wa kabiri mu mikino ya EAPCCO 2019, itwara ibikombe bitandatu n’imidari 46 irimo 27 ya Zahabu, itandatu ya Feza na 13 y’umuringa.

Mu gusoza aya marushanwa, Minisitiri w’Ingabo wa Kenya Amb. Raychelle Omamo yagarutse ku kamaro k’amarushanwa ya EAPCCO, by’umwihariko ko siporo ihuza abantu ikanoroshya ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko mu kurwanya ibibangamira iterambere, kwishyira ukizana n’imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Siporo ni kimwe mu bihuza abantu, cyane inzego z’umutekano mu guhana amakuru bakaba nk’ikipe imwe igamije kwita ku mutekano.”

U Rwanda ruzakira irushanwa rya kane ry’imikino ya EAPCCO mu mwaka utaha.
Amb. Omamo yifurije u Rwanda kuzitegura neza ayo marushanwa.

Ati “Turizera ko ubutaha hazabaho amarushanwa ahuza Ingabo na Polisi mu rwego rwo gufata ingamba n’aho gukorera nyaho mu kwita ku mutekano urambye nk’inkingi y’iterambere rirambye.”

Umuyobozi wa EAPCCO, Lt. Gen. Adil Mohamed Ahmed Bashir akaba n’umuyobozi wa Polisi ya Sudani, asanga iri huriro rizakomeza kuzamura ingufu rikagera no ku ntego zaryo.

Ati “Imikino iteza imbere imikoranire n’ubucuti mu by’umutekano ikanorohereza ababishinzwe mu kugira ubunararibonye, izamura urwego rw’imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage no kubahiriza amategeko. EAPCCO iha agaciro cyane uku kwishyirahamwe mu rwego rwo gushaka inyungu rusange harwanywa ibyaha ndengamipaka.”

“Icyaha ntikigira umupaka, icyaha ni kibi ku rwego rw’Isi aho kigira ingaruka mbi nk’uko bikunze kugaragara. Nk’igisubizo, nkatwe ababishinzwe tugomba guhangana nabyo, imikoranire myiza niyo nzira yo kurwanya inzitizi hagati y’ibihugu na politiki binyuze mu kugenza ibyaha dushyigikirana mu rwego rwo kurwanya ibyo byaha byambukiranya imipaka.”

Aya marushanwa ari mu murongo wemejwe n’icyerecyezo cy’ubuyobozi bwa EAPCCO, mu nama ya 12 yabahuje mu mwaka wa 2007.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n'amakipe atandatu muri iyi mikino
IGP Dan Munyuza (uwa gatatu uhereye ibumoso) hamwe n'abandi bakuru ba Polisi mu karere bitabiriye isozwa ry'iyi mikino
Abayobozi ba Polisi bashimye uko iyi mikino yagenze
Minisitiri w'Ingabo wa Kenya, Raychelle Awour Omamo, yavuze ko amarushanwa nk'aya ari ingenzi mu kubaka ubumwe
U Rwanda rwatahanye imidali 46 irimo 27 ya zahabu
Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Polisi y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza