EAPCCO Games ni amarushanwa ategurwa na Polisi zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, agahuza amakipe atandukanye mu mikino y’abagore ndetse n’iy’abagabo.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byitabiriye iyi mikino, aho rwaserukanye amakipe yo mu byiciro bitatu ari byo Handball, Taekwondo no kurasa.
Mu birori byo gutangiza iyi mikino ku mugaragaro byabaye ku Cyumweru, tariki ya 27 Mata 2025, Umupolisi w’u Rwanda ni we watoranyijwe ngo atambagize urumuri rushimangira ubufatanye bw’ibi bihugu, afatanyije n’uwa Ethiopia nk’igihugu cyakiriye.
Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi bakuru ba Polisi muri Ethiopia, mu gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Amb. Charles Karamba.
Minisitiri w’Intebe wungirije muri Ethiopia, Temesgen Tiruneh, yagaragaje iyi mikino nk’intambwe ikomeye ku bufatanye n’ubusabane nk’inkingi ya mwamba ku hazaza ha Afurika.
Usibye Ethiopia n’u Rwanda, ibindi bihugu byitabiriye iyi mikino ni Kenya, Tanzania, Djibouti na Uganda.
Imikino iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Mata, aho u Rwanda ruhera ku wo kurasa, ku wa Kabiri hagakurikiraho Handball ruzahuriramo na n’iya Kenya, mu gihe ku wa Kane, tariki ya 1 Gicurasi ari bwo hazakinwa iya Taekwondo.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!