00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatambagije urumuri muri EAPCCO Games

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 28 April 2025 saa 09:17
Yasuwe :

U Rwanda rwatambagije urumuri rw’ubufatanye rwa za Polisi zo mu Karere ka Afurika y’Iburasurazuba, mu birori byo gutangiza ku mugaragaro amarushanwa ya ‘EAPCCO Games 2025’.

EAPCCO Games ni amarushanwa ategurwa na Polisi zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, agahuza amakipe atandukanye mu mikino y’abagore ndetse n’iy’abagabo.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byitabiriye iyi mikino, aho rwaserukanye amakipe yo mu byiciro bitatu ari byo Handball, Taekwondo no kurasa.

Mu birori byo gutangiza iyi mikino ku mugaragaro byabaye ku Cyumweru, tariki ya 27 Mata 2025, Umupolisi w’u Rwanda ni we watoranyijwe ngo atambagize urumuri rushimangira ubufatanye bw’ibi bihugu, afatanyije n’uwa Ethiopia nk’igihugu cyakiriye.

Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi bakuru ba Polisi muri Ethiopia, mu gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Amb. Charles Karamba.

Minisitiri w’Intebe wungirije muri Ethiopia, Temesgen Tiruneh, yagaragaje iyi mikino nk’intambwe ikomeye ku bufatanye n’ubusabane nk’inkingi ya mwamba ku hazaza ha Afurika.

Usibye Ethiopia n’u Rwanda, ibindi bihugu byitabiriye iyi mikino ni Kenya, Tanzania, Djibouti na Uganda.

Imikino iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Mata, aho u Rwanda ruhera ku wo kurasa, ku wa Kabiri hagakurikiraho Handball ruzahuriramo na n’iya Kenya, mu gihe ku wa Kane, tariki ya 1 Gicurasi ari bwo hazakinwa iya Taekwondo.

Abapolisi bahagarariye u Rwanda biteguye kuruhesha ishema
Polisi zo mu bihugu bya Afurika y'Iburasirazuba byohereje amakipe azazihagararira muri EAPCCO Games 2025
Abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye uyu muhango watangizwaga ku nshuro ya gatanu
Imikino ya EAPCCO Games izasoza tariki ya 4 Gicurasi
Imikino yafunguwe ku mugaragaro mu birori byitabiriwe n'abahagarariye za Polisi zo mu Karere
Abakinnyi bazahagararira amakipe yo mu Rwanda basabwe kuruhagararira neza
Iyi mikino ya EAPCCO Games ituma hongera kubaho ubufatanye hagati ya Polisi zo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba
Komiseri w'Ishami rishinzwe amahugurwa muri Polisi y'u Rwanda, ACP Barthelemy Rugwizangoga, na we ari mu bitabiriye ibi birori
Abakinnyi b'Ikipe y'u Rwanda ya Handball ni bamwe mu bitezweho imidali
ACP Barthelemy Rugwizangoga n'abandi bayobozi mu mwanya wo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu
Amabendera y'u Rwanda yaramanitswe muri Ethiopia nk'igihugu kiri mu bizitabira
Imikino yitezweho kuzamura ubufatanye muri za Polisi zo mu Karere
Hacanwe urumuri rw'ubufatanye bwa za Polisi zo mu Karere
Umupolisi w'u Rwanda n'uwa Ethiopia bahawe gutambagiza urumuri
Umupolisi w'u Rwanda n'uwa Ethiopia batambagiza urumuri muri stade yabereyemo ibirori byo gutangiza imikino ya EAPCCO
EAPCCO Games ni imikino ishimangira imikoranire myiza hagati y'ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba mu by'umutekano
Polisi y'u Rwanda mu karasisi ko gutangiza iyi mikino
Ibihugu byose byitabiriye byagize umwanya wo kwiyerekana mu karasisi karyoheye ijisho
Ibihugu birindwi birimo u Rwanda ni byo byitabiriye iyi mikino
U Rwanda ruhagarariwe n'amakipe y'abagabo n'ay'abagore
Minisitiri w'Intebe wungirije muri Ethiopia, Temesgen Tiruneh, yagaragaje ko imikino ifite akamaro kanini ku mubano mwiza w'ibihugu bya Afurika
Minisitiri w'Intebe wungirije muri Ethiopia, Temesgen Tiruneh, ni we wari umushyitsi mukuru mu birori
Abanyarwanda barashaka kwegukana imidali mu marushanwa bazahatanamo
Umuyobozi w'amakipe y'imikino y'intoki ya Polisi y'u Rwanda, CSP Jackline Urujeni, na we yari mu bitabiriye uyu muhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .