Ku Cyumweru, tariki ya 27 Kanama, ni bwo kuri Stade ya Huye habereye ibirori byo gusoza iyi mikino yahuje abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye baturutse mu Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania, bose bamwe bagera ku 4500.
Ibi birori byabanjirijwe n’umukino wa nyuma w’umupira w’amaguru ikipe y’abakobwa ya Kawempe Muslim yo muri Uganda yatsinzemo Weyita Girls yo muri Kenya ibitego 2-0, byitabiriwe n’abarimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard.
Uganda yasoje imikino yose yegukanye imidali 37 irimo 17 ya Zahabu, 11 ya Feza n’icyenda y’Umuringa, ikurikirwa na Kenya yegukanye imidali 23 irimo umunani ya Zahabu, umunani ya Feza n’irindwi y’Umuringa.
U Rwanda rwari ruhagarariwe n’abanyeshuri 460 mu batarengeje imyaka 15 n’abatarengeje imyaka 20, rwegukanye imidali 17 irimo ine ya Zahabu, ine ya Feza n’icyenda y’Umuringa.
Imikino Uganda yasaruyemo imidali cyane irimo Koga (abahungu n’abakobwa), Table Tennis (abahungu n’abakobwa), Umupira w’amaguru (abahungu n’abakobwa), Basketball (abahungu n’abakobwa haba mu bakina ari batatu n’abakina ari batanu), Handball (abahungu n’abakobwa), Netball, Rugby 15’s na Hockey (abahungu).
Imidali ya Zahabu Kenya yabonye yayikuye mu Mikino Ngororamubiri (abahungu n’abakobwa), Tennis (abahungu n’abakobwa), Hockey (abakobwa) na Volleyball (abahungu n’abakobwa).
Tanzania yabaye iya kane n’imidali umunani irimo umwe wa Zahabu, ine ya Feza n’itatu y’Umuringa, yihariye umukino umwe gusa wa Goalball.
Ku ruhande rw’u Rwanda, mu midali ine ya Zahabu rwegukanye harimo ibiri yegukanwe mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 15 mu bahungu n’abakobwa mu mupira w’amaguru.
Ikipe ya GS Kabusunzu mu Karere ka Nyarugenge yegukanye umudali wa Zahabu mu mupira w’amaguru mu bakobwa itsinze Alliance yo muri Kenya igitego 1-0.
Basaza babo, St Paul Muko yo mu Karere ka Rusizi, na bo ntibakoze ikosa kuko ku wa Gatandatu begukanye umudali wa Zahabu nyuma yo kuba aba mbere mu itsinda n’amanota 12, badatsinzwe n’igitego.
Indi midali ibiri ya Zahabu, u Rwanda rwayihawe na Umutesi Uwase Magnifique w’imyaka 18, wiga kuri GS Remera Rukoma, aho yabaye uwa mbere mu gusiganwa metero 100, ndetse arongera aba uwa mbere muri metero 400.
Ku Cyumweru ubwo hasozwaga iyi mikino, u Rwanda rwari rugifite amahirwe yo kwegukana indi midali ya Zahabu muri Basketball kuko amakipe abiri y’u Rwanda yari yageze ku mukino wa nyuma, gusa yombi yaratsinzwe.
Ishuri rya Ste Bernadette Kamonyi mu bahungu, ryatsinzwe na Buddo SS yo muri Uganda amanota 90-74, mu gihe mu bakobwa, Ste Marie Reine yatsinzwe na St Mary’s Kitende yo muri Uganda amanota 55-47.
Muri Handball, u Rwanda rwari rubitse ibikombe byombi mu mikino iheruka, ariko rwananiwe kubyisubiza. ADEGI Gituza yatwaye umudali wa Feza nyuma yo kuba iya kabiri itsindiwe ku mukino wa nyuma na Kakungulu yo muri Uganda ibitego 33-21.
ES Kigoma yabaye iya gatatu mu bahungu, itwara umudali wa Bronze nyuma yo gutsindwa na Mbooni yo muri Kenya ibitego 31-27. Ni ko byagenze kandi kuri Kiziguro SS yabaye iya gatatu mu bakobwa nyuma yo gutsinda Moi Girls yo muri Kenya ibitego 23-22.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino yo mu Mashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba (FEASSSA), Justus Mugisha, yashimiye u Rwanda uburyo rwakiriye neza imikino ya 2023, avuga ko iya 2024 izabera muri Tanzania.
Imikino 13 yakinwe kuri iyi nshuro ni Umupira w’Amaguru, Volleyball, Handball, Badminton, Imikino Ngororamubiri, Table Tennis, Tennis, Koga, Hockey, Netball, Goalball, Rugby (7’s na 15’s) na Basketball (3X3 na 5×5).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!