U Rwanda rwabigezeho nyuma yo kugabana amanota n’Ikipe y’Igihugu ya Lesotho mu mukino utarangiye kubera imvura nyinshi, amakipe yombi agabana inota rimwe kuri rimwe.
Uyu mukino wahagaze u Rwanda rwari rwatomboye gutangira rutera udupira bizwi nka ‘Batting’ rumaze gutsinda amanota 192 ariko Lesotho igiye gukina ntibyakunda kubera imvura nyinshi yaguye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 25 Ugushyingo 2022.
Ikipe y’Igihugu ya Kenya yari ihanganiye umwanya wa mbere n’u Rwanda yatsinze Seychelles ku kinyuranyo cya Wickets zirindwi, byahise biyihesha gusoza iyi mikino iyoboye urutonde n’amanota 12, imbere y’u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri n’amanota 11.
Bivuze ko Kenya n’u Rwanda ari yo makipe yabonye itike yo gukomeza mu ijonjora rya nyuma mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu itsinda rya mbere.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Martin Suji, yashimye uko abakinnyi be bitwaye bibahesha kwitwara neza.
Yagize ati “Twaje muri iyi mikino tudahabwa amahirwe ariko twitwaye neza. Tugiye gukomeza kwitegura ijonjora rya nyuma dushaka imikino ya gicuti duteganya kuzakinira hanze y’u Rwanda.”
Iyi mikino yakinwe tariki 17-25 Ugushyingo 2022, yitabirwa n’ibihugu umunani ari byo Malawi, Mali, Botswana, Seychelles, Lesotho, Saint Helena, Kenya n’u Rwanda rwari rwayakiriye.
Imikino yo mu itsinda rya kabiri na yo izabera i Kigali, kuva 1-9 Ukuboza 2022, izitabirwa n’ibihugu umunani, ni Cameroun, Eswatini, Gambia, Ghana, Mozambique, Nigeria, Sierra Leone na Tanzania.
Amakipe abiri ya mbere azava mu itsinda rya kabiri, aziyongera ku Rwanda na Kenya bayoboye itsinda rya mbere. Ibi bihugu biziyongera kuri Namibie, Zimbabwe na Uganda mu mikino y’ijonjora rya nyuma yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi (ICC T20 Men’s World Cup) kizabera muri West Indies na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kamena 2024.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!