U Rwanda ruri kuza ku ruhembe mu bihugu biri kugaragaza imishinga ifatika yo kwakira rimwe mu masiganwa aba agize umwaka w’imikino wa Formula 1, kikaba igihugu cyongera kurigarura nyuma y’imyaka 30.
Aganira n’igitangazamakuru cya Semafor Africa, yagaragaje ko hari ingendoshuri abahagarariye u Rwanda bagiriye mu bihugu byakiriye iri siganwa mbere, ndetse bishimangira ku kuba ubushake bugihari.
Ati “Turabyifuza kuko ni ikintu cyaba ari cyiza kuri siporo ubwayo ndetse no ku Rwanda muri rusange. Twerekanye ko dufite ubushobozi bwo kwakira ibikorwa biremereye bya siporo.”
Minisitiri Nduhungirehe kandi yabwiye iki gitangazamakuru ko amafaranga ashorwa mu bikorwa bya siporo, amasezerano n’amashyirahamwe ya siporo, ubufatanyabikorwa n’amakipe akomeye i Burayi, byatanze umusanzu ufatika mu guteza imbere ubukerarugendo.
Usibye gukorana n’amakipe akomeye arimo Paris Saint-Germain, Arsenal na Bayern Munich, mu bikorwa biremereye bya siporo u Rwanda rwakiriye harimo n’imikino ya nyuma ya Basketball Africa League.
Mu byumweru bibiri biri imbere, mu Rwanda hazateranira abakinnyi b’indashyikirwa mu mikino yo gusiganwa mu modoka, aho bitegura guhemberwa ikigali mu gikorwa gikomatanyije n’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa mu Modoka (FIA).
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu buryo bw’imibare ibikorwa nk’ibyo mu mwaka wa 2023 byinjije agera kuri miliyoni 636$, ibyazamutseho 36% ugereranyije n’umwaka wawubanjirije. Si ibyo gusa kuko kugeza muri Nzeri 2024, ubukerarugendo bwari bwiyongereyeho miliyoni 448$.
Afatiye urugero ku masezerano y’u Rwanda na Arsenal, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu mwaka wa mbere impande zombi zigitangira gukorana mu 2018, abasura u Rwanda biyongereyeho 17% ndetse n’u Bwongereza buba igihugu cya kabiri mu kuzamura ubukerarugendo bwarwo kandi burazamuka buba ubwa gatanu mu bihugu bifite abaturage benshi barusura.
Inkuru bifitanye isano: Formula 1 ishobora kubera mu Rwanda mu 2028
Amashyushyu ni yose: Iby’ingenzi kuri Formula 1 u Rwanda rwifuza kwakira
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!