Iri rushanwa ryiswe “ITF/ Cat East African Junior Team’s Championships for 14 & 16 & under (AJTC)”, ryahuje abana batarengeje imyaka 14 na 16, mu bahungu n’abakobwa.
Uyu mwaka ryitabiriwe n’ibihugu birindwi bihuriye muri Zone 4, ari byo u Rwanda rwaryakiriye, Kenya, Tanzanie, Uganda, Burundi, Comores na Ethiopie.
Mu bahungu, u Rwanda rwageze ku ntego yarwo rutsinze u Burundi imikino 2-1. Rwabifashijwemo na Ishimwe Claude watsinze Abdulshakur Malik (Burundi) mu mukino wa mbere amaseti 2-0 (6-4 na 6-2).
Hakizumwami Junior yatsinzwe na Gatoto Allan (Burundi), amaseti 2-0 (6-4 na 6-3).
Mu mukino wa kamarampaka, bakina ari babiri kuri babiri, Abanyarwanda; Ishimwe Claude na Hakizumwami Junior batsinze Abdulshakur Malik na Gatoto Allan (Burundi) amaseti 2-0 (6-3 na 6-4).
Mu bakobwa, u Rwanda rwegukanye igikombe rutsinze Kenya imikino 2-1. Ishimwe Carine yatsinze Reha Kipsang amaseti 2-0 (6-1 na 6-3).
Tuyishime Rona yari yabanje gutsindwa na Urasa Faith amaseti 2-0 (6-4 na 6-2).
Bakina ari babiri, Annabelle Mbayu na Tuyishime Rona batsinze Reha Kipsang na Urasa Faith, amaseti 2-0 (6-0 na 6-1).
Mu batarengeje imyaka 14, Kenya yatwaye igikombe nyuma yo gusoza iri ku mwanya wa mbere n’amanota ane, ikurikirwa n’u Burundi (3), Uganda iba iya gatatu, Tanzanie iba iya kane, u Rwanda rusoreza ku mwanya wa nyuma nta nota.
Mu bakobwa naho Kenya yatwaye igikombe nyuma yo gusoza iyoboye urutonde n’amanota ane, ikurikirwa n’ u Burundi (3), Tanzania (2), Uganda (1) mu gihe u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa nyuma nta nota.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste, yavuze ko irushanwa ry’uyu mwaka ryatanze ishusho nziza y’ibikwiye kwibandwaho mu guteza imbere abana.
Yavuze ko icyo biyemeje ari ukugira u Rwanda igicumbi cy’amarushanwa ya Tennis kugira ngo binaborohera kwipima n’ibindi bihugu mu marushanwa ataha.
Yagize ati “Icya mbere nasubiramo, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda twiyemeje kugira u Rwanda igicumbi cy’amarushanwa kuko bifite ingaruka nziza ku mukino wacu.”
“Turitegura kwakira Davis Cup, irushanwa rigereranwa n’Igikombe cy’Isi gikinwa mu byiciro. Tuzakoresha abakuru b’aba bana ndetse na bakuru babo b’abahanga kandi nabwo tuzitwara neza.”
U Rwanda mu batarengeje imyaka 16 mu byiciro byombi na Kenya mu batarengeje imyaka 14 mu byiciro byombi, zahise zikatisha itike yo kuzahagararira Akarere ka 4 (Zone 4) mu mikino ya Afurika.
Imikino ya Afurika aba bana bazitabira “African Junior Team’s Championships”, iteganyijwe kuba muri Kamena 2022.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!