U Rwanda ruri mu bihugu byagaragaje ubushake bwo kwakira iri siganwa, riza ku ruhembe rw’andi ategurwa n’Impuzamashyirahamwe y’umukino w’imodoka ku Isi, FIA, gusa ngo kugeza uyu munsi ni rwo ruhabwa amahirwe
Stefano Domenicali uyobora Formula One Group wanabaye Umuyobozi w’Uruganda rukora imodoka rwa Lamborgini, yagize ati “ [u Rwanda] Barakomeje, bafite umushinga mwiza aho mu kwezi gutaha kwa Nzeri [2024] dufitanye ibiganiro na bo kuri iyo ngingo. Bafite gahunda yo kubaka umuhanda uhoraho ugenewe iyi mikino.”
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) buherutse kwitabira isiganwa rya Monaco Grand Prix, buvugana n’ubw’Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa mu modoka (FIA), ku mishinga yo guteza imbere uyu mukino mu gihugu.
Kugeza ubu ibihugu 34 ni byo bimaze kwakira iri siganwa ryatangiye gukinwa kuva mu 1950, ku mugabane wa Afurika ryabereye muri Afurika y’Epfo gusa ari na ho riheruka mu 1993.
Hari benshi baha amahirwe u Rwanda kuba rwakoroherezwa kwakira iri rushanwa rya mbere mpuzamahanga mu gusiganwa ku modoka nto riheruka ku butaka bwa Afurika mu myaka 31 ishize.
Ibyo ariko bijyana no kubaka ibikorwa remezo bya Formula 1 bigezweho, bifite ubushobozi buhambaye bwo kwakira iyo mikino hakiyongeraho ikoranabuhanga ry’imbonekarimwe riwifashishwamo.
Perezida Kagame yakunze kwitabira amasiganwa ya Formula 1 mu bice bitandukanye, yaba i Dubai, Singapore n’ahandi.
Hari amakuru avuga ko hari abashoramari bashatse gushyira i Gahanga umushinga wo kubaka ikibuga gikoreshwa mu gusiganwa ku modoka.
Mu mpera z’uyu mwaka mu Rwanda hazabera Inama ya FIA izaba mu Ukuboza 2024, ikazajyana n’ibindi bikorwa by’iri shyirahamwe birimo no gutanga ibihembo ku bitwaye neza muri shampiyona zikomeye zirimo na Formula 1.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!