U Burusiya bwahagaritswe imyaka ine mu marushanwa y’imikino akomeye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Ukuboza 2019 saa 04:07
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Isi gishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’imiti yongera imbaraga mu mikino (WADA) cyahagaritse u Burusiya imyaka ine mu marushanwa y’imikino yose akomeye.

Ibi bihano byatangarijwe mu nama yabereye i Lausanne mu Busuwisi nyuma y’uko Ikigo cy’u Burusiya gishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’imiti yongera imbaraga (Rusada) cyanze gukorana n’abashinzwe iperereza ryo muri Laboratwari muri Mutarama uyu mwaka.

Rusada yanze gutanga imibare n’ibindi byari kwifashishwa mu iperereza ryakozwe na WADA, biturutse ku bihano by’imyaka itatu iki gihugu cyari cyahawe mu mwaka ushize, na bwo gishinjwa ko abakinnyi bacyo bakoresha imiti yongera imbaraga.

Ibi bihano bisobanuye ko ibendera ry’u Burusiya n’indirimbo yubahiriza iki gihugu, bitazaba byemewe mu marushanwa akomeye arimo Imikino Olempiki na Paralempiki ya Tokyo mu 2020 ndetse n’Igikombe cy’Isi cyo muri Qatar mu 2022.

Abakinnyi bo mu Burusiya bashobora kugaragaza ko batafashe iyi miti, bazemererwa kwitabira aya marushanwa ariko bitabaje ibendera ry’abakinnyi bigenga.

Ikigo cya WADA cyatangaje ko u Burusiya bufite iminsi 21 yo kujuririra iki cyemezo, aho nibubikora, ruzitabaza urukiko rwa Siporo (CAS).

Umuyobozi wa WADA, Craig Reedie, yavuze ko ‘’iki cyemezo cyafashwe kigamije gukosora ikibazo cy’ikoreshwa ry’imyiti yongera imbaraga ivugwa ku Barusiya.’’

Abakinnyi 168 bakomoka mu Burusiya bitabiriye nk’abigenga mu mikino Olempike ya Pyeongchang nyuma y’uko iki gihugu cyari cyarahanwe nyuma y’imikino ya 2014 yabereye muri Sochi. Aba bakinnyi begukanye imidali 33 muri Sochi, aho 13 muri yo yari iya Zahabu.

U Burusiya bumaze imyaka ine buhagaritswe kwitabira imikino ngororangingo nk’igihugu, kuva mu 2015.

Nubwo u Burusiya bwahanwe, bwemerewe kwitabira Igikombe cy’u Burayi cya 2020, aho Umujyi wa St Petersburg uri mu izakira iri rushanwa. UEFA iyobora Umupira w’Amaguru i Burayi, ntabwo ifatwa nk’urwego rukomeye rwagirwaho ingaruka n’ibijyanye no gukoresha imiti yongera imbaraga.

U Burusiya bwahagaritswe imyaka ine mu marushanwa y’imikino akomeye arimo Igikombe cy'Isi cya 2022, Imikino Olempiki na Paralempiki ya 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza