Isi yose ndetse na Afurika muri rusange ntabwo izibagirwa impanuka ikomeye yahitanye abakinnyi bari bagiye guhagararira Ikipe y’Igihugu ya Zambia mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cyo mu 1994.
Ku itariki ya 27 Mata 1993, Chipolopolo yafashe indege yari isanzwe ikoreshwa n’ingabo z’igihugu, yerekeza i Dakar aho yagombaga gukinira umukino wa mbere wari kuyihuza na Sénégal.
Ni indege yarimo abakinnyi 18, umutoza wabo Godfrey Chitalu, abungiriza be babiri, umuganga w’ikipe, Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Zambia, uwari umukozi muri minisiteri y’imikino, umunyamakuru umwe n’abasirikare batanu bari batwaye indege.
Ni indege yari ikuze cyane ku buryo bagombaga kugenda bahagarara bakongeramo amavuta ndetse ikanaruhuka kugira ngo itaza kugira ikibazo gikomeye cyane.
Bageze muri Gabon n’ubundi aho bari kuruhukira bakanashyiramo andi mavuta, bahaguruka huti huti indege igishyushye, nyuma y’iminota mike igeze hejuru y’Inyanja ya Atlantique nko muri metero 500 uvuye ku nkombe zayo, ihita ihanuka igwamo.
Abari bayirimo bose nta n’umwe wigeze urokoka usibye Kalusha Bwalya wari Kapiteni w’iyi kipe na mugenzi we Charles Musonda bari batinze gusanga bagenzi babo bahaguruka bataraza.
Icyo gihe Kalusha yakiniraga PSV Eindhoven yo mu Buholandi mu gihe Musonda yari muri Anderlecht zombi zari zanze kubaha impushya zo kujya mu ikipe y’igihugu kuko bari kuzifasha muri shampiyona.
Ubwo yari mu nama yiga ku kubyaza umusaruro amahirwe ari muri siporo, iri kubera mu Rwanda muri Kigali Convention Centre, ‘SportsBiz Africa Forum 2024’, Kalusha yagaragaje ko ibyabaye icyo gihe atazabyibagirwa ariko byanatumye bagera ku ntego.
Yagize ati “Sinzibagirwa ijwi ry’umunyamakuru watangaje iyi nkuru bwa mbere, na n’ubu hari igihe mba nicaye rikangaruka mu matwi nkibaza impamvu ari twe byabayeho.”
“Nabonaga igicu cyijimye, inkuba zikubita cyane kandi hari n’imirabyo. Buri wese yari afite umutima uhagaze. Twakinaga umupira ariko mu mitima yacu imbere yari amarira.”
Icyo gihe Kalusha yahise abwira Ishyirahamwe rya Ruhago muri Zambia ko nta yandi mahitamo ahari ahubwo abasigaye batagomba kwiheba ngo ubuzima buhagarare, ahubwo bagomba kwitabaza abandi bakinnyi vuba kandi bakajya guhatana.
Icyo gihe barahatanye kandi bagira n’amanota meza baba aba kabiri inyuma ya Maroc yahagarariye itsinda barimo ikajya mu Gikombe cy’Isi.
Kalusha akomeza agaragaza ko bakomeje guhatana bagera mu Gikombe cya Afurika cyo mu 1994, bahangana na Nigeria yarimo abakinnyi bakomeye nka ba Sunday Oliseh, Jay Jay Okocha, George Finidi, Emmanuel Amunike, Daniel Amokachi, Victor Ikpeba n’abandi.
Nyuma y’imyaka 10 iyi kipe igize ibyago, yegukanye Igikombe cya Afurika mu 2012, icyo gihe Kalusha Bwalya yari yarahagaritse gukina umupira ahubwo ari Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Zambia.
Yagize ati “Iyo bigenze bityo nta kindi kiba gisigaye usibye kwihagararaho, kwiyemeza ndetse no kugira umutima wihangana. Twabonye ko bishoboka cyane.”
Uyu Munya-Zambia wabaye byose mu mupira w’amaguru w’igihugu cye kugeza ubu ni we mukinnyi wa munani mu bayikiniye imikino myinshi, akaba uwa gatatu mu bayitsindiye ibitego byinshi inyuma ya Godfrey Chitalu na Alex Chola.
Usibye PSV Eindhoven, andi makipe yakiniye ni América, Al wahda, Correcaminos, León, Veracruz na Irapuato.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!