Twagirayezu Thaddée wari Visi Perezida wa Rayon Sports yeguye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 Ukwakira 2019 saa 03:18
Yasuwe :
0 0

Twagirayezu Thaddée wari Visi Perezida wa Rayon Sports, yandikiye Komite nyobozi y’umuryango w’iyi kipe ibaruwa y’uko asezeye ku mirimo ye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ukwakira 2019, nibwo ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports, bwakiriye ibaruwa y’ubwegure bwa Twagirayezu.

Rayon Sports ikimara kubona iyi baruwa, yahise ishyira hanze itangazo imenyesha abanyamuryango bayo ko yakiriye ibaruwa y’ubwegure bw’uyu mugabo wari umuyobozi wari uyibereye umuyobozi wungirije.

Muri iri tangazo Rayon Sports ivuga ko iyi baruwa y’ubwegure bwa Twagirayezu, ivuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko mu ibaruwa Twagirayezu yanditse asezera ku mirimo ye yavuze ko yabonye imirimo imutunguye y’isoko yatsindiye.

Twagirayezu yagizwe umuyobozi wungirije tariki ya 14 Nyakanga 2019 asimbuye Muhirwa Frédéric ubwo na Perezida Sadate Munyakazi yasimburaga Muvunyi Paul.

Twagirayezu wari Visi Perezida wa Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza