00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tujyane Boogaloo na Car Free Zone i Nyamirambo, aho Bralirwa yerekanira imikino y’igikombe cy’Isi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Ugushyingo 2022 saa 05:43
Yasuwe :

Mu gihe igikombe cy’Isi kigeze aharyoshye amakipe adasiba guhanganira gutsinda imikino ya mbere mu matsinda, niko Bralirwa yibutse Abanya-Kigali ibategurira aho bajya barebera imikino.

Mu Mujyi wa Kigali uretse mu tubari dusanzwe dukorana na Bralirwa kugeza ubu hateguwe ahantu habiri ho kurebera iyi mikino kuri za televiziyo za rutura.

Mu buryo bwa rusange imikino y’igikombe cy’Isi abantu bari kuyikurikirira ahitwa Mundi Center i Gikondo ahitwa Rwandex aha hakaba hari akabari kamaze kubaka izina ka ‘Boogaloo Lounge’ ndetse no mu Biryogo muri Car Free Zone.

Ubuyobozi bwa Bralirwa bwabwiye IGIHE ko iki ari igikorwa batekereje mu rwego rwo gufasha abakiliya babo kuryoherwa n’iyi mikino yatewe inkunga na Coca Cola.

Aha bari kwerekanira imikino hiyongera ku tubari twose dukorana na Bralirwa mu gihugu hose ndetse na Kigali Convention Center aherekaniwe umukino ufungura igikombe cy’Isi.

Muri Kigali Convention Center kandi ni na ho hazerekanirwa umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi, ibirori n’ubundi bitegurwa na Bralirwa.

Ucyinjira Mundi Center ahari akabari ka Boogaloo Lounge uhita ubona amadarapo y'ibihugu biri gukina igikombe cy'Isi
Boogaloo hateguwe ameza ariyo amadarapo y'ibihugu biri gukina igikombe cy'Isi
Boogaloo hateguwe ahantu hanini ho kurebera imikino y'igikombe cy'Isi
Buri wese yicara ku meza y'ikipe afana
Boogaloo haba hakubise huzuye
N'abanyamahanga bahakurikirira imikino y'igikombe cy'Isi
Muri Car Free Zone yo mu Biryogo naho Bralirwa iri kuherekanira imikino y'igikombe cy'Isi
Mu Marangi y'i Nyamirambo baba bareba umupira binywera ka cyayi n'agakoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .