00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yashyigikiye Putin ku guhuriza u Burusiya na Amerika mu mikino ya Hockey

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 March 2025 saa 04:23
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyigikiye igitekerezo cya mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, cyo gutegura imikino ya Hockey hagati y’abakinnyi babigize umwuga bo muri Amerika n’u Burusiya.

Byatangajwe n’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya ku wa Kabiri, byavuze ko abayobozi b’ibihugu byombi baganiriye kuri telefoni.

U Burusiya bwakuwe mu marushanwa mpuzamahanga y’umukino wa Hockey nyuma y’uko bushoje intambara kuri Ukraine mu myaka itatu ishize.

Kremlin yagize iti “Donald Trump yashyigikiye igitekerezo cya Vladimir Putin cyo gutegura imikino ya Hockey muri Amerika n’u Burusiya hagati y’abakinnyi b’u Burusiya na Amerika bakina muri NHL na KHL.”

National Hockey League (NHL) ni yo shampiyona ya Hockey ikomeye muri Amerika y’Amajyaruguru mu gihe Kontinental Hockey League (KHL) ikinirwa mu Burusiya.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’ibiganiro by’abayobozi bombi ntiryigeze rivuga kuri Hockey ndetse nta kijyanye na siporo ryagarutseho.

Umuvugizi wa NHL yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ko bamenye ibijyanye n’ibiganiro bya Perezida Trump na Perezida Putin ariko ntacyo yahita abivugaho kuko batari muri ibyo biganiro.

Nyuma y’uko u Burusiya buteye Ukraine mu 2022, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Hockey (IIHF) ryahagaritse amakipe yose y’igihugu n’andi asanzwe yo mu Burusiya na Biéloroussie kuba yakwitabira ibikorwa mpuzamahanga.

NHL yahagaritse umubano yari ifitanye n’abafatanyabikorwa mu bucuruzi bo mu Burusiya, ndetse iba ihagaritse gukoresha Ikirusiya ku mbuga nkoranyambaga n’urubuga rwayo rwa internet, aho yashimangiye ko ntaho izongera guhurira n’u Burusiya nyuma yo gushoza intambara kuri Ukraine.

Nyuma yaho kandi, IIHF yakuye Shampiyona y’Isi ya 2023 mu Mujyi wa St. Petersburg.

Abakinnyi b’Abarusiya bakomeje gukinira amakipe yabigize umwuga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

Mu mwaka ushize, IIHF yavuze ko ishobora gufata icyemezo ku Burusiya na Biélorussie kuba byakwitabira amarushanwa ya 2025/26, bitarenze muri Gicurasi uyu mwaka.

Imikino Olempike ya 2026, iba mu gihe cy’ubukonje, izabera i Milan na Cortina d’Ampezzo muri Gashyantare.

Perezida Putin usanzwe ari umukunzi ukomeye w’umukino wa Hockey, yakunze gutanga ‘skates’ zo gukinirsha mu Burusiya inshuro nyinshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .