Kuwa Gatatu, abakinnyi ba Basketball, Baseball, umupira w’amaguru na Tennis banze gukina ndetse byarangiye n’imikino ya playoffs yagombaga kuba muri NBA n’indi ya Baseball yari kuba ku wa Kane isubikwa.
Abakinnyi bose banze gusubira mu kibuga mu rwego rwo gusabira ubutabera umugabo w’umwirabura, Blake w’imyaka 29, warashwe amasasu arindwi n’umupolisi mu Mujyi wa Kenosha hafi ya Milwaukee.
Perezida Trump yemeje ko atari azi byinshi ku iraswa na Jacob Blake, anavuga ko ibikorwa n’amakipe yo muri NBA atari byo.
Ati “Babaye nk’umuryango wa politiki ndetse ntabwo ari ikintu cyiza. Sintekereza ko ari ikintu cyiza kuri siporo cyangwa ku gihugu.”
Shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA, yizeye ko imikino ya Play-off ishobora gusubukurwa kuri uyu wa Gatanu cyangwa ku wa Gatandatu nyuma y’uko inama yabaye ku wa Kane igahuza abahagarariye amakipe 13, yemeje ko imikino yakomeza, ariko hagasabwa ko leta iha agaciro abirabura bakomeje kwicwa.

====================================================
Chelsea yaguze umukinnyi wa gatanu: Malang Sarr
Kuwa Kane, Chelsea yasinyije myugariro ukiri muto, Malang Sarr watandukanye na Nice, ku masezerano y’imyaka itanu.
Malang Sarr w’imyaka 21, wavuye muri Nice ubwo amasezerano ye yari arangiye, ni umukinnyi wa gatanu Chelsea iguze muri iyi mpeshyi nyuma ya Timo Werner, Hakim Ziyech, Ben Chilwell na Xavier Mbuyamba.
Sarr wakiniye u Bufaransa mu batarengeje imyaka 16 na 21, azatizwa mu yindi kipe mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/21.
Byitezwe ko Chelsea itangaza ko yaguze myugariro wo hagati, Thiago Silva watandukanye na PSG, aho yakoze isuzuma ry’ubuzima ku wa Kane mu Mujyi wa Milan mu Butaliyani.

====================================================
Gareth Barry ufite agahigo ko gukina imikino myinshi ya Premier League, yasezeye
Uwahoze ari umukinnyi wa Aston Villa, Manchester City na Everton, Gareth Barry yasezeye gukina umupira w’amaguru ku myaka 39.
Barry wari umaze imyaka itatu akinira West Brom, yakinnye imikino 833 mu myaka 22, irimo 653 yakinnye muri Shampiyona ya Premier League ndetse akaba ari we wakinnye imikino myinshi mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza.
Uyu mugabo yari mu ikipe ya Manchester City yegukanye FA Cup mu 2011 ndetse ikanatwara Premier League mu mwaka wakurikiyeho.
Gareth Barry yakinnye imikino 53 mu ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza hagati y’umwaka wa 2000 na 2012.
Yasezeye ari we ufite agahigo ko guhabwa amakarita menshi y’umuhondo muri Premier League, aho yahawe 119 imbere ya Wayne Rooney wahawe 100.

====================================================
US Open yagarutse itarimo abayitwaye mu mwaka ushize
Irushanwa rya Tennis ribera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rya US Open uyu mwaka rizaba hagati ya tariki ya 31 Kanama n’iya 13 Nzeri 2020 kuri Flushing Meadows i New York.
Andy Murray wigeze kuryegukana, azakina n’Umuyapani Yoshihito Nishioka mu ijonjora rya mbere ry’iri rushanwa rizabera mu muhezo.
Johanna Konta azakina na Heather Watson mu gihe Kyle Edmund ashobora guhura na Novak Djoković mu ijonjora rya kabiri.
Irushanwa ry’uyu mwaka ntirizagaragaramo Rafael Nadal na Bianca Andreescu baritwaye mu mwaka ushize, batari gukina kubera icyorezo cya Coronavirus.
Ntihazaba kandi icyiciro cyo gukina abagabo bavanze n’abagore mu gihe amakipe y’abakina ari babiri mu bagabo n’abagore, yagabanyijwe akagirwa 32.

====================================================
Mikel Arteta yizeye ko Aubameyang azongera amasezerano
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yatangaje ko afite icyizere ko rutahizamu w’iyi kipe akaba na kapiteni wayo, Pierre-Emerick Aubameyang, azongera amasezerano.
Uyu mugabo w’imyaka 31 ukomoka muri Gabon, wageze muri Arsenal muri Mutarama 2018 avuye muri Borussia Dortmund, asigaranye umwaka umwe w’amasezerano.
Arteta utoza iyi kipe, yavuze ko bagiranye ibiganiro n’umukinnyi n’umuhagarariye ndetse bizeye ko impande zombi zizagera ku bwumvikane mu gihe cya vuba.
Uyu mutoza yavuze ko kandi yizeye ko myugariro wa Lille, Gabriel Magalhães w’imyaka 22, azasinyira iyi kipe nyuma y’uko bikomeje kuvugwa ko yakoze isuzuma ry’ubuzima muri iki cyumweru.
Ati “Nta kintu twatangaza ubu, ntabwo birarangira. Ni umukinnyi twakurikiranye igihe kirekire kandi turizera ko bizakunda.”
Arsenal yabaye iya munani muri Shampiyona, izakina Europa League mu mwaka utaha w’imikino nyuma yo kwegukana FA Cup itsinze Chelsea ku mukino wa nyuma.

====================================================
Neymar yasabye PSG ko isinyisha Lionel Messi
Rutahizamu wa Paris Saint-Germain, Neymar, yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe gusinyisha kapiteni wa FC Barcelone, Lionel Messi wasabye kuyivamo muri iyi mpeshyi.
Neymar arashaka kongera gukinana na Messi babanye muri FC Barcelone hagati ya 2014 na 2017.
Umuyobozi wa Siporo muri PSG, Leonardo Araújo, yahamagaye abahagarariye Lionel Messi inshuro ebyiri kuri telefoni kugira ngo bavugane ku igurwa ry’uyu mukinnyi.
Ibinyamakuru byo muri Espagne biri gutangaza ko Manchester City yifuza gutanga miliyoni 100€ n’abakinnyi batatu barimo Gabriel Jesus, Bernardo Silva na Eric García kugira ngo ibone Messi ugifite amasezerano y’umwaka umwe.
Bivuga ko kandi umuyobozi wa FC Barcelone, Josep Maria Bartomeu, yiteguye kwegura niba ari cyo gisubizo gihari kugira ngo Messi agume i Camp Nou.

====================================================
Didier Drogba yakuwe mu biyamamariza kuyobora FIF
Umunyabigwi w’Umunya-Côte d’Ivoire, Didier Drogba, wari wiyamamarije kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri icyo gihugu (FIF), ubusabe bwe bwateshejwe agaciro.
Komisiyo y’amatora muri FIF yatesheje agaciro ubusabe bw’uyu mukandida ku wa Kane kubera ko atujuje ibisabwa ku buryo yazasimbura Sidy Diallo uyobora iri Shyirahamwe, aho yashyigikiwe n’amakipe abiri muri ane yasabwaga.
Drogba ushyigikiwe n’ishyirahamwe ry’abahoze ari abakinnyi n’abakina ubu, afite iminsi itanu yo kujuririra icyemezo yafatiwe.
Uyu mugabo wabaye umukinnyi ukomeye, ahanganye n’abarimo Idriss Diallo wabaye visi Perezida wa gatatu wa FIF ndetse na Sorry Diabaté kuri ubu wungirije umuyobozi wa FIF ndetse akaba ari na we uyobora Shampiyona ya Côte d’Ivoire.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!