Tour du Rwanda 2020: Abahagarariye u Rwanda batuye Minisitiri Munyangaju ikibazo cy’amagare atagezweho bakinisha

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Gashyantare 2020 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi bari mu makipe atatu y’u Rwanda ari gukina Tour du Rwanda 2020 bagaragaje ko kimwe mu bituma badafite umusaruro ushimishije mu irushanwa ry’uyu mwaka ari uko amagare bakoresha atajyanye n’urwego rwa 2.1 isiganwa rigezeho.

Icyizere cyo kuba Umunyarwanda yakwegukana Tour du Rwanda 2020 cyangwa kamwe mu duce twayo, cyagabanutse kuri uyu wa Kane nyuma y’agace ka gatanu kegukanwe n’Umunya-Colombia, Restrepo Jhonatan Valencia.

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa watangije aka gace ka gatanu i Rubavu, yasuye abakinnyi b’Abanyarwanda ubwo isiganwa ryari rirangiye, aho bacumbitse mu kigo cy’amagare cya Africa Rising Cycling Center kiri mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, akaba ari naho ikipe y’igihugu “Team Rwanda” ikorera umwiherero.

Umutoza wa Benediction Ignite, Sempoma Félix, akaba ari na we watoje Team Rwanda muri La Tropicale Amissa Bongo yabaye mu kwezi gushize muri Gabon, yabwiye Minisitiri Munyangaju ko kimwe mu bituma kugeza ubu Abanyarwanda nta musaruro mwiza bafite muri Tour du Rwanda 2020 ari uko amagare bakoresha atajyanye n’urwego iri siganwa rigezeho.

Ati “Amagare dufite ni ikibazo kuko ntabwo amagare dufite ari aya 2.1, amagare dufite ni aya 2.2. Ndumva rero kuba Leta y’u Rwanda ishyigikiye umukino bizagenda neza hakaboneka amagare ajyanye n’icyiciro turimo.”

Tour du Rwanda yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, mu 2019 nibwo yashyizwe ku rwego rwa 2.1 ivuye kuri 2.2 ndetse ni ku nshuro ya kabiri ikinwe iri ku rwego rwo hejuru, aho guhera mu mwaka ushize yitabirwa n’amakipe akomeye arimo n’akina amarushanwa yo ku rwego rw’Isi.

Nubwo kugeza ubu nta Munyarwanda uregukana agace ka Tour du Rwanda kuva igiye ku rwego rwa 2.1 mu mwaka ushize, Minisitiri Munyangaju, yashimiye abakinnyi bahagarariye u Rwanda uko bakomeje kwitwara, aho kugeza ubu Mugisha Moïse wa SACA, ari uwa kabiri ku rutonde rusange, asigwa iminota ibiri n’amasegonda 11 na Natnael Tesfazion uyoboye isiganwa nyuma y’uduce dutanu.

Ati “Twishimiye urwego umukino w’amagare uriho kandi no muri iyi Tour du Rwanda ndahamya ko duhagaze neza kuko ubu dufite umwanya wa kabiri.”

Yongeye kwibutsa abakinnyi ko bagomba guharanira ishema ry’igihugu bafatanyije, bakarinda ibyagezweho birimo n’uyu mwanya wa kabiri ufitwe n’Umunyarwanda.

Ati “Umwanya wa kabiri dufite tuwufite nk’u Rwanda ntabwo tuwufite nk’ikipe runaka. Icyo dushaka ni ugukomeza kwitwara neza mu nzira zisigaye biranshoboka ko twaratwara irushanwa.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino w’amagare, Murenzi Abdallah, yasabye abakinnyi gukomeza guhatana bakagira umusaruro mwiza, anabizeza ko nibitwara neza nta kabuza ikibazo cy’amagare bafite kizakemuka.

Ati “Ku bufatanye bwacu na Minisiteri ntabwo bizananirana. Aya magare tujya kuyabona ni uko twari twagaragaje umusaruro, n’ubu dutwaye umwenda byahamagara ibindi kdi byiza.”

Uretse bamwe mu bakinnyi ba Team Rwanda bakoresha amagare yatanzwe na Perezida Kagame nyuma y’uko ikipe y’igihugu yari yatwaye Tour du Rwanda ya 2015, abandi bakoresha amagare amakipe yabo yiguriye.

Kapiteni wa Team Rwanda, Mugisha Samuel, wavuze mu izina ry’abakinnyi, yijeje Minisitiri Munyangaju n’abayobozi ba FERWACY, ko bagiye gukora iyo bwabaga bakagira agace begukana muri dutatu dusigaye.

Ati “Tour du Rwanda 2020 turimo sinavuga ngo hari icyo twabuze wenda gituma tutaratwara agace kayo. Nta kibazo kinini dufite ahubwo mu mukino bibaho. Gusa tugiye gukora ibishoboka kugira ngo turebe ko byagenda neza.”

Abakinnyi 15 nibo bahagariye u Rwanda muri Tour du Rwanda 2020, bakaba bagabanyije mu makipe atatu: Team Rwanda, Benediction Ignite na Skol Adrien Cycling Academy (SACA).

Tour du Rwanda 2020 izakomeza ejo ku wa Gatanu mu gace ka gatandatu k’iri siganwa riri ku rwego rwa 2.1. Abasiganwa bazakora intera y’ibilometero 127.3, bazahaguruka i Musanze saa tatu (09:00) berekeza i Muhanga, aho byitezwe ko bazahasesekara saa 12:30 zibura iminota mike.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yasuye amakipe y'u Rwanda ari gukina Tour du Rwanda 2020, aganira n'abakinnyi
Sempoma Félix utoza Benediction Ignite yavuze ko kimwe mu biri kugora Abanyarwanda ari amagare bari gukinisha
Perezida wa Ferwacy, Murenzi Abdallah yijeje abakinnyi b'Abanyarwanda ko amagare meza azaboneka nibakomeza kwerekana ko bashoboye
Niyonshuti Adrien utoza SACA (hagati) na Manizabayo Eric 'Karadiyo' ukinira Benediction Ignite (iburyo)
Kapiteni wa Team Rwanda, Mugisha Samuel yavuze ko we na bagenzi be bagiye gukomeza gukora cyane kugira ngo bitware neza
Areruya Joseph ni uwa gatanu ku rutonde rusange, asigwa iminota ine n'amasegonda
Nzafashwanayo Jean Claude ni umwe mu bakinnyi bari bategerejweho byinshi muri Benediction Ignite
Habimana Jean Eric wa SACA ni ubwa mbere ari gukina Tour du Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza