Tour de France: Impamvu abakobwa baha indabyo, bakanasoma abakinnyi batsinze isiganwa bakuweho

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Kanama 2020 saa 05:01
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere mu mateka ya Tour de France, abakinnyi batsindiye imyambaro itandukanye irimo uw’umuhondo, uw’uwatwaye agace k’isiganwa n’iyindi, bazajya bagaragirwa n’umukobwa umwe n’umuhungu, aho kuba abakobwa babiri.

Iyi ni imwe mu mpinduka zagaragaye muri Tour de France ya 2020, yatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama, ikaba iri kuba ku nshuro ya 107.

Uretse kuba abatsindiye imyambaro itandukanye bagaragirwa n’umuhungu n’umukobwa, hagabanyijwe kandi umubare w’abashyitsi bahamagarwaga kuri podium ngo batange ibihembo.

Umuyobozi w’isiganwa, Christian Prudhomme yagize ati "Twari tumenyereye ko abatwaye imyambaro itandukanye bajya kuri podium bafashwa n’abakobwa babiri. Kuri ubu hari impinduka, bizajya bikorwa n’umukobwa umwe ndetse n’umuhungu umwe. "

Hari hashize imyaka itari mike, abakobwa babiri aribo batanga indabyo n’imyambaro y’abaterankunga ku basiganwa mu marushanwa nka Tour de France ndetse aba bakobwa bombi rimwe na rimwe bagaragaraga basoma ku matama abakinnyi batsinze.

Ibi byamaganiwe kure na benshi ndetse mu 2019, abasaga ibihumbi 38 basinye ubusabe buvuga ko bikwiye guhinduka kuko bisa nk’aho “abagore bagizwe ibikoresho.”

Guhera mu 2018, abakobwa bajyaga biyerekana mbere y’isiganwa ry’imodoka muri Formula 1, bazwi nka ‘Grid Girls’, baraciwe.

Biragaragara ko abategura isiganwa rya Tour de France, Sosiyete ya Amaury Sport Organisation (ASO), bumvise ibyabaye igitekerezo cya benshi.

Umuyobozi wa Tour de France, Prudhomme yavuze ko kandi abanyacyubahiro bajyaga kuri podium ahatangirwa ibihembo ndetse n’abahagarariye abaterankunga nabo bazagabanywa bakava kuri batanu bagasigara ari umwe, n’umufatanyabikorwa umwe.

Iyi gahunda ikaba iri gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo gukurikiza amabwiriza yo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Irindi siganwa ritegurwa na ASO, rya Flèche Wallonne riba umwi umwe, ryakoresheje umusore umwe n’umukobwa umwe kuri podium kuva mu 2018 ndetse bishobora kurangira bibaye impinduka mu masiganwa atandukanye.

Muri Tour de France yatangiye ku wa Gatandatu, hari laboratwari igendanwa, ifata ibipimo bya Cov-19 ndetse byemejwe ko ikipe igize abarwayi babiri mu gihe cy’icyumweru kimwe izajya ikurwa mu isiganwa.

Mu masiganwa atandukanye, hamenyerewe ko umukinnyi watsindiye umwambaro agaragirwa n'abakobwa babiri
Tour de France yari imenyerewemo abakobwa babiri bagaragira uwatsindiye umwambaro runaka
Abantu batandukanye ntibishimiye ko ibikorwa n'abasiganwa n'abakobwa baba bari kuri podium, basaba ko haba impinduka
Muri Tour de France 2020 habaye impinduka, uwatsinze isiganwa agaragirwa n'umukobwa umwe n'umuhungu umwe
Alexander Kristoff yegukanye agace ka mbere ka Tour de France 2020 kakinwe ku wa Gatandatu
Mu byiciro bitandukanye by'imyambaro itangwa, umukinnyi agaragirwa n'umuhungu n'umukobwa hitawe ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus arimo guhana intera no kwambara agapfukamunwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .