00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tiger Woods ari mu rukundo n’uwahoze ari umukazana wa Donald Trump

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 24 March 2025 saa 08:59
Yasuwe :

Umukinnyi rurangiranywa mu mukino wa Golf, Tiger Woods yahamije ko ari mu rukundo na Vanessa Trump wahoze ari umugore wa Donald Trump Jr, umwana wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Woods yabitangarije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yashyize amafoto ari kumwe n’uyu mugore.

Imwe bari baryamye batumbiriye ikirere mu gihe indi bari bahagaze, maze ayakurikiza amagambo y’urukundo.

Ati “Urukundo ruri mu bicu. Ubuzima ni bwiza uri i ruhande rwanjye. Reka turebe ibiri imbere turi kumwe muri ubu buzima.”

Vanessa Trump ni umubyeyi w’abana batanu yabyaranye na Trump Jr bamaranye imyaka 12, mbere yo gutandukana mu myaka irindwi ishize.

Tiger Woods nawe afite abana babiri yabyaranye n’uwari umugore we, Elin Nordegren batandukanye mu 2010.

Woods kandi yakanyujijeho na Lindsey Vonn ndetse na Erica Herman bakundanye imyaka irindwi, mbere yo gutandukana mu 2022.

Vanessa ni rwiyemezamirimo gusa yabayeho umunyamideli ndetse yagiye agaragara muri filimi zitandukanye. Ni mu gihe Tiger Woods ari umwe mu bafite izina rikomeye mu mukino wa Golf ku Isi.

Urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Tiger Woods na Vanessa Trump
Tiger Woods na Vanessa Trump bahamije ko bari mu rukundo
Tiger Woods ni umwe mu bafite izina rikomeye muri Golf
Vanessa Trump yahoze ari umugore wa Donald Trump Jr bafitanye abana batanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .