Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025, ni bwo Ishami rya Polisi yo mu Bwongereza rikorera mu mujyi wa Greater London ryatangaje ko ryemerewe gukomeza gukurikirana uyu rutahizamu wahoze muri Arsenal.
Itangazo rigira riti “Crown Prosecution Service yatanze uburenganzira ku ishami rya polisi rishinzwe gukurikirana ibyaha, bwo gushinja uyu mugabo ku byaha imukurikiranyeho nyuma yo kubona ibimenyetso byatanzwe.”
“Polisi yatanze ikirego cy’uko Thomas Partey w’imyaka 32 wavutse tariki ya 13 Kamena 1992, akaba atuye Hertfordshire, afite aho ahuriye n’ibyaha bitanu byo gufata ku ngufu, ndetse na kimwe cy’ishimishamubiri.”
Ibyaha ashinjwa bivugwa ko yabikoze ku bagore batatu, harimo babiri yafashe ku ngufu ndetse n’undi umwe yakoreyeho icy’ishimishamubiri.
Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko uyu Munya-Ghana wasoje amasezerano yari afite muri Arsenal, yahakanye ibyaha ashinjwa, bityo agiye gukora uko ashoboye akarinda izina rye kwangirika.
Ibyaha Thomas Partey ashinjwa yabikoze hagati ya 2021 na 2022.
Uyu mukinnyi wo mu kibuga hagati yari muri Arsenal kuva mu 2020, akaba yaranyuze muri Atletico Madrid mbere yo kujya mu Bwongereza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!