Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Kanama 2024, ni bwo ku bibuga byo muri Cercle Sportif de Kigali hahuriye abana bamaze igihe bigishwa gukina Tennis muri Tennis Rwanda Children’s Foundation (TRCF).
Mu Ukwakira 2023, ni bwo abatoza bakomeye ku Isi muri Tennis barimo Bruce Lipka bageze mu Rwanda aho bari baje gukarishya ubumenyi bwa bagenzi babo bazajya bafasha abana mu bihe bitandukanye.
Nyuma y’uko batangiye gutanga ubumenyi hateguwe irushwanwa rizahuriza hamwe abo mu bice bitandukanye by’u Rwanda bigishijwe ngo batangire gutotoranywamo abeza bahagararira n’igihugu.
Ibi byashimangiwe n’Umuyobozi Mukuru wa TRCF, Umulisa Joselyne, waganiriye na IGIHE akavuga ko umusaruro watangiye kugaragara kuko abaterankunga bari kuboneka, ariko inzira ikiri ndende.
Ati “Intego y’iri ryushanwa ni ukugeza abana ku rwego rushimishije haba mu gihugu imbere ndetse na mpuzamahanga. Ubu rero twarishyizeho kugira ngo igihe cyose Igihugu cyadukenera ku bakinnyi basohokera u Rwanda, twaba twiteguye.”
“Ibi byose biri kuba ni ukubera Kresten, yakoze akazi gakomeye kuva twatangira bigaragara ko ibyo dukora bifite intego. Nubwo bimeze bityo ariko turacyakeneye benshi kugira ngo tunone abana badusimbura muri Tennis.”
Irushanwa ryahurije hamwe abana b’abahungu ndetse n’abakobwa, bakaba bazahatana kugeza tariki ya 31 Kanama 2024.
Umunya-Afurika y’Epfo Kresten asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Mchezo yiyemeje guteza imbere no kuzamura impano z’aba-sportifs batandukanye muri Afurika ndetse no mu mikino myinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!