Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 1 Werurwe 2025, i bwo ku bibuga bya IPRC Kigali, ha bereye umukino wa nyuma w’irushanwa mpuzamahanga rya Tennis.
Hari hateganyijwe kuba imikino ibiri, yabimburiwe n’uw’abakina ari babiri (Doubles) wahuje Abaholandi Jesper de Jong na Max Houkes bakinanaga na n’Umufaransa Geoffrey Blancaneaux wakinanaga na Zdenek Kolar ukomoka muri Repubulika ya Tchèque.
Ni umukino utagoye aba baholandi cyane kuko batsinze amaseti 2-0 (6-3, 7-5). Bahise bahabwa igikombe cy’iri rushanwa ryari ryakurikiwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire.
Nyuma yawo hakurikiyeho uw’abakina ari umwe (Singles), ari na wo wari utegerejwe na benshi wagombaga guhuza Umufaransa Valentin Royer ndetse na Umunya-Slovakia, Andrej Martin.
Kuva mu ntangiriro z’aya marushanwa Valentin yerekanye ko ari mu bakinnyi bakomeye bazegukana iri rushanwa, cyane ko muri ½ yari yasezereye Umutaliyani Marco Cecchinato wabaye nimero ya 16 ku Isi muri Tennis mu 2019.
Uyu mukino na wo yawitwayemo neza, mu gihe cy’isaha imwe n’iminota itandatu, yari yamaze gutsinda Andrej Martin amaseti 2-0 (6-1, 6-2), yegukana iri rushanwa ryakiniwe mu Rwanda bwa mbere.
Nyuma y’iyi mikino biteganyijwe ko kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 9 Werurwe 2025, hazatangira icyumweru cya kabiri cy’iyi mikino, aho hazakinwa ‘ATP Challenger 100 Tour’.
U Rwanda rwahawe kwakira iyi mikino ihuza abakinnyi bashaka amanota nyuma y’uko ruteguye iya ’ATP Challenger 50 Tour’, ikagenda neza.




























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!