00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tennis: Nshimiyimana Edison na Bimenyimana Melissa begukanye irushanwa ribategura kuzahagararira u Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 1 September 2024 saa 12:11
Yasuwe :

Nshimiyimana Edison na Bimenyimana Melissa begukanye irushanwa ryiswe ‘Future Champions Tennis Tournament’ rigamije gushaka abana bari kwitwara neza kugira ngo bategurirwe kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa rwakira cyangwa abera hanze y’igihugu.

Ni irushanwa rya Tennis ryari rimaze icyumweru ribera ku bibuga bya Cercle Sportif de Kigali, ryasojwe ku wa 31 Kanama 2024, ryari ryaritabiriwe n’abakinnyi barenga 150 bari mu myaka yo guhera kuri 11 kugeza kuri 16.

Abana bagiye bahura hagati yabo, bityo havamo abahurira ku mukino wa nyuma, aho Nshimiyimana Edison na Igiraneza Elyse wabuze amahirwe yo kuba yakwegukana umukino mu cyiciro cy’abahungu.

Mu bakobwa Bimenyimana Melissa yahuye na Ineza Thierrine amutsinda amurusha bituma ahabwa igikombe gusa bombi bakaba bari mu bazakomeza gukurikiranwa nk’uko biteganyijwe.

Umuyobozi wa Tennis Rwanda Children’s Foundation (TRCF), Umulisa Joselyne, yavuze ko irushanwa ryagenze neza kandi impamvu yo kuritegura yagezweho ndetse nyuma yaryo hagiye kubaho kwita ku baryitwayemo neza.

Ati “Ni irushanwa ritweretse ko hari abana bakwiriye kwitabwaho cyane, bariya bagomba gushyirwa hamwe bagatozwa by’umwihariko. Irindi somo kandi tubonye ni uko abana bakeneye amarushanwa menshi kandi ahoraho.”

“Ni irushanwa ryatwaye imbaraga nyinshi ariko ugereranyije n’umusaruro ritanze ntabwo imvune zumvikana nk’umuntu wese ukora ibintu akunda kandi bikagenda neza.”

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste, yavuze ko u Rwanda ruri kubo na amarushanwa menshi mpuzamahanga, bikwiriye ko n’igihugu kigira abagihagararira kandi neza.

Yagize ati “Muri kubona ko turi kubona amarushanwa menshi mpuzamahanga yo gushaka amanota ku bakinnyi bacu abafasha kuzamuka. Amarushanwa yose nk’aya ahuza abato atwereka abo tugomba guhitamo tukabaha amahirwe yo guhatana n’abaturuka hanze.”

TRCF kandi ivuga ko kugeza ubu ikeneye abana benshi bifuza kwiga no gukina Tennis nk’ababigize umwuga kuko ariyo izaba intwaro yo kuzamura uyu mukino mu Rwanda.

Future Champions Tennis Tournament ni irushanwa rigiye kujya riba ngarukamwaka, bigizwemo uruhare na Kresten Buch uyobora Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis muri Africa y’Epfo.

TRCF ifite byose bizafasha abana kugera ku nzozi zabo
Irushanwa rifasha abana kurushaho gusabana
Ababyeyi bakerye gushyigikira abana babo
Umulisa Joselyne avuga ko gutegura irushanwa biba bitoroshye ariko nta kibazo kuko umusaruro uboneka
Abahize abandi bahawe ibikombe
Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste, yashimangiye ko abana bagomba kuzamuka ari benshi kuko u Rwanda rusigaye rwakira amarushanwa mpuzamahanga
Bimenyimana Melissa asanzwe akora imyitozo ikomeye yatumye yegukana irushanwa
Nshimiyimana Edison ni we wegukanye iri rushanwa mu bahungu
Abana b'abakobwa na bo barahatanye bikomeye
TRCF ifite intego zo kugera kuri buri mwana wese wifuza gukina Tennis
Kwegukana igikombe ku mwana bimuha imbaraga zo kurushaho gukora cyane
Abana bitwaye neza bahawe ibikoresho bizajya bibasaba gukina Tennis
Abatoza bahize abandi mu kuzamura abana bato bashimiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .