Novak Djokovic ni umwe mu bakinnyi bakomeye Isi ifite kugeza ubu muri Tennis cyane ko ari nawe wari ufite igikombe giheruka cy’iri rushanwa ribera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Kanama 2024, wamaze amasaha atatu ariko Popyrin awutangira neza ndetse anawurangizanya imbaraga nyinshi.
Iseti ya mbere yayitwayemo neza atsinda amanota 6-4 ya Djokovic, iya kabiri na yo atsinda 6-4 kimwe n’iya kane, mu gihe uyu Munya-Serbia yakuyemo iya gatatu gusa yatsinze 6-2.
Popyrin w’imyaka 25 witwaye neza ni ku nshuro ya mbere mu mateka ye arenze iki cyiciro ndetse ahita avuga ko byamuhaye imbaraga zo kumva ko yarenga n’irya kane.
Ati “Ntabwo mwabyumva kuko ni ku nshuro ya mbere ndenze aha mu nshuro 15 nahageze. Kubikorera noneho ku gihangange, ni iby’agaciro cyane bigaragaza umusaruro wo gukora cyane.”
Djokovic w’imyaka 37 yegukanye ‘Grand Slam’ 24 mu mateka ye byatumye agera ku gahigo ka Margaret Court watwaye amarushanwa menshi akomeye muri Tennis y’abakina ari umwe, ariko kuharenga bikomeje kwanga.
Uyu mukinnyi kandi akurikiye mugenzi we, Carlos Alcaraz wegukanye French Open na Wimbledon ariko akaba yaravuyemo mu ijonjora rya kabiri atsinzwe na Botic van de Zandschulp.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!