Muri ayo harimo irizwi nka ‘ITF World Tennis Tour Juniors/ Grade 4’ risanzwe ari icyiciro cya kane cy’amarushanwa y’abato batarengeje imyaka 18, aho abandi bayita “J60”.
Harabura iminsi ine gusa, aya marushanwa agatangira kubera i Kigali, kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 24 Kanama 2024, ku bibuga bya IPRC Kigali.
Aya ni amarushanwa yatangiye gukinwa ku rwego mpuzamahanga kuva mu 1977, atangira haba icyenda gusa mbere yo kuzamuka akaba 350 abera mu bihugu 118 birimo n’u Rwanda.
Aya marushanwa aba mu byiciro bitandukanye hakurikijwe ubushobozi n’amanota abakinnyi baba bafite ku rutonde ry’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis ku Isi (ITF) ari byo Grade 5, Grade 4, Grade 3 / B3, Grade 2 / B2, Grade 1 / B1, Grade A, Junior Masters, Youth Olympics na Grand Slam].
Icyiciro cyo hasi muri iyi mikino kiba ari Grade 5, uko umukinnyi agenda yitwara neza yongera amanota ye, agera kuri Grade A ari na yo imufasha gukina amarushanwa akomeye y’abato arimo Junior Masters, Youth Olympics na Grand Slam.
Mu bakina ari umwe, umukinnyi wegukanye iri rushanwa ahabwa amanota 30, uwatsindiwe ku mukino wa nyuma akabona 18 mu gihe uwageze muri ½ abona amanota icyenda. Muri ¼ bahabwa amanota atanu na ho muri 1/8 bakabona amanota abiri.
Kuva mu 2018, umukinnyi witwaye neza muri aya marushanwa akagera ku gasongero, aba uwa mbere ku Isi agahabwa ibihumbi 15$.
Nk’uko byagenze mu 2023, no muri uyu mwaka wa 2024 u Rwanda ruzakira amarushanwa ya ITF World Tennis Tour Juniors/ Grade 4 azitabirwa n’abakinnyi 48, barimo abakobwa 22 n’abahungu 26.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!