Mu cyumweru gishize ni bwo hakinwe umukino w’ijonjora rya mbere wahuje Umurusiya Medvedev n’Umunya-Thailand, Learner Tien mu mikino ya Australian Open igeze ku munsi wa munani.
Muri uyu mukino, Medvedev yawutsinze bimugoye kandi benshi barabonaga ko uza kumworohera, ku iseti ya gatanu akora amakosa yo gusingira camera yafataga amashusho mu kibuga hagati yari iri ku nshundura, ayikubita ‘racquet’, irangirika bikomeye cyane.
Mu mukino w’ijonjora rya kabiri yanatsindiwemo na Learner Tien ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku maseti 3-2 (6-3, 7-6, 6-7, 1-6, 7-6), yongeye kugira uburakari amena ‘racquet’ yakinishaga, yanga no kujya mu kiganiro n’itangazamakuru.
Nyuma yo gusuzuma ibyo yakoze byose, kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Mutarama, hatangajwe ibihano yahawe byo kwishyura ibihumbi 76$, azakurwa mu bihumbi 200$ yagombaga guhabwa kuko yageze muri ½.
Uyu mukinnyi mu mwaka ushize yari yageze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa, gusa gutsindirwa mu ijonjora rya kabiri na Tien w’imyaka 19, yananiwe kubyakira.
Si uyu gusa uhaniwe muri iri rushanwa kuko n’Umwongereza Jack Draper yaciwe 4000$, nyuma yo kujugunya ‘racquet’ amaze gutsinda Aleksandar Vukic.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!